Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINALOC Itanga Inama Yatuma Umuryango Utekana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINALOC Itanga Inama Yatuma Umuryango Utekana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2022 2:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Shot of a young woman spending time at the beach with her adorable daughter
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire avuga ko kugira ngo umuryango utekane kandi ugirwe n’abantu bashoboye ari ngombwa ko ababyeyi baha abana babo ibyo bakeneye ntibabahutaze.

Yabivugiye mu Karere ka Kicukiro ubwo yatangizaga Umunsi wo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika uba buri tariki 16 Kamena.

Byabereye  mu Kigo kita ku bana bafite ubumuga kitwa ‘Inshuti Zacu.’

Yagize ati: “Ababyeyi barasabwa kwirinda amakimbirane mu muryango kuko ari yo ntandaro y’ibikorwa bidahwitse bikorerwa abana nk’imirimo irenze ikigero cyabo, bikabagira ho  ingaruka mbi. Inshingano nyamukuru ababyeyi bafite ni uguharanira kubaka ‘umuryango ushoboye kandi utekanye.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umunyamabanga wa Leta muri  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko iyo umwana akoreshejwe imirimo irenze ubushobozi bwe haba iwabo mu rugo cyangwa uwo arererwamo bimugiraho ingaruka mu bitekerezo  no mu mikurire.

Min Ingabire Assoumpta

Hamwe mu hantu abana bakunze gukoreshwa imirimo  ibavuna ni mu mirima y’iwabo, mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, aho bahinga icyayi, ibisheke n’ahandi.

Kubera ko nta mbaraga z’umubiri umwana aba afite, bituma ingufu asabwa ngo akore ikintu runaka azishakira aho atazifite bigatuma umubiri we utakaza imbaraga akiri muto bikazamugiraho ingaruka akuze.

Ibi bituma bamwe batabona umwanya wo kujya kwiga ndetse bakarireka ntibirirwe biga.

Abarigezemo barivamo kugira ngo bajye gufasha ababyeyi babo kubona ikibatunga.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi ko ku munsi wo kuzirikana umwana w’Umunyafurika biba ari igihe cyiza cyo kwibutswa ko abana ari bo igihugu gihanze amaso.

Umwana kandi ngo agomba kwitabwaho agisamwa, Nyina akarindwa ibyatuma atishima cyangwa ibyatuma umwana atwite abura intungamubiri binyuze mu kudahahira Nyina ibikenewe byose ngo agubwe neza.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko “Turengere umwana, twubake ejo heza.” .

Igamije kwibutsa ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, hakiri ibibazo bibangamiye umwana kandi ko bigomba kurandurwa.

Ku byerekeye iterambere ry’umwana w’Umunyarwanda, Sosiyete sivile iherutse gusaba ko ingengo y’imari igenerwa imibereho myiza y’abana yazongerwa.

Bavuze ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.

Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo.

Ibi kandi ngo ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamuwe nk’uko umushinga wayo uherutse kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi,  ngo uzasuzumwe ubivuga, hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere abana yagabanutse kandi yari kuzafasha abana kugira ubuzima bwiza.

Hamwe mu ho bavuga ko yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.

Kuri iyi ngingo, inyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702,  mu gihe mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw  354,925,346,160 .

Ni igabanuka ringana na 18.3%.

Ahandi herekana ko hari ibyagombye kongerwa mu ngengo y’imari igenewe umwana n’imibereho ye myiza nk’uko sosiyete sivile ibivuga ni mu rwego rw’ubuzima bw’umwana na Nyina.

Mu mwaka wa 2021 uru rwego rwahawe Frw 127,629,814,233  mu gihe mu mwaka wa 2022 inyandiko y’ingengo y’imari y’agateganyo ivuga ko mu mwaka wa 2022 uru rwego rwateganyirijwe Frw 45,071,665,076  bingana n’igabanuka rya 64.7%.

Ku byerekeye ingengo y’imari yagenewe kuzamura imirire iboneye ku bana bafite munsi y’imyaka itanu binyuze muri Ongera, inyandiko ibivugaho iteganya ko intego ari uko  abana bose( bangana na 100%) bazahabwa buriya bufasha.

Icyakora ubu bufasha bwagenewe Frw 8, 902, 464, 845 kandi abo muri sosiyete sivile bavuga ko adahagije, ko yagombye kongerwa.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa witwa Evariste Murwanashyaka icyo gihe yavuze ko icyo Sosiyete sivile isaba abategura ingengo y’imari ari uko bakomeza kujya bumva ibyifuzo by’abaturage.

Ati: “Uruhare rw’umuturage rugomba kugaragara cyane cyane n’abana bagahabwa umwanya bagatanga ibyifuzo byabo ku itegurwa ry’ingengo y’imari kuko bo bagira ibibazo byihariye.”

Evariste Murwanashyaka 

Umwaka wa 2021 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, hari abana bahawe ibinini by’inzoka.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri tariki 16, Kamena, ya buri mwaka, ukaba warashyizweho mu mwaka wa 1976 nyuma y’urupfu rw’abana b’Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bakoze imyigaragambyo mu mahoro ariko polisi [yari igizwe n’Abazungu gusa] ikabarasa bagapfa.

Mu kwizihiza uyu munsi ibihugu byibanda mu kureba uko abana babyo babayeho, abafata ibyemezo bakigira hamwe icyakorwa ngo bariya bana barusheho kubaho neza.

Ibi bivuze ko buri gihugu giteganya gahunda zacyo mu kwizihiza uyu munsi, hakibandwa ku bibazo by’umwihariko abana babyo bafite.

Ku rundi ruhande ariko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana riherutse kuvuga ko rishimira Leta y’u Rwanda kubera umuhati ishyira mu kubakira abana muri rusange n’abafite ubumuga bw’umwihariko uburyo bwo kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey

Umwaka wa 2021 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika, hari abana bahawe ibinini by’inzoka.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri tariki 16, Kamena, ya buri mwaka, ukaba warashyizweho mu mwaka wa 1976 nyuma y’urupfu rw’abana b’Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bakoze imyigaragambyo mu mahoro ariko polisi [yari igizwe n’Abazungu gusa] ikabarasa bagapfa.

TAGGED:AbanaAfurikafeaturedIngabireLetaUmunyamabanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bafashe Litiro 90,000 Bya Lisansi Yari Igiye Kugurishwa Magendu
Next Article Ibibazo By’u Rwanda Ntibyatuma Abakozi Bongererwa Umushahara- Min W’Imari Dr Ndagijimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?