Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINEDUC Hari Icyo Isaba Ababyeyi Muri Iki Gihe Cy’Ibizamini
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINEDUC Hari Icyo Isaba Ababyeyi Muri Iki Gihe Cy’Ibizamini

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2024 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo.

Yasabye ababyeyi kandi kujya bazindura abana bakanabafasha kugera ku bigo bakoreraho ibizamini badakererewe.

Twagirayezu yabivugiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Groupe Scolaire Gisozi mu Karere ka Gasabo aho ibi bizamini byatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Twagirayezu yagize ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana bakabaha umwanya wo gusubiramo amasomo yabo kandi bakabafasha kugira ngo bakore neza.  Abanyeshuri nabo bagomba kutarangara bakiyibutsa ibyo bize”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, we asaba abanyeshuri gushira ubwoba bakinjira mu bizamini nta gihunga bityo bagasubiza ibibazo nta mususu.

Kutagira umususu ni ukudasusumira ngo ukorere kuri ‘baranyica’.

Kuri iyi nshuro,  abanyeshuri bose bazakora ibizamini birangiza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Biragaragara ko umubare w’abakobwa ari munini kurusha basaza babo.

Bizakorerwa ku bigo byatoranyijwe  1,118 biri hirya no hino, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyateguye uburyo ibizamini bizakorwa ku buryo abanai nta kibazo bazahagirira.

Abanyeshuri batangiye ibi bizamini

Mbere y’uko ibi bizamini bitangira, ikigo  NESA cyabanje kugenzura uko biteguwe kandi abarimu bagenzura ibi bizamini na bo bari bageze ku bigo bakoreraho.

Ikigo NESA kivuga ko uyu mwaka w’amashuri wagenze neza kandi ko bakoresheje imbaraga zihagije mu kwigisha abana uko bikwiye.

Indi nkuru bijyanye:

Uyobora Groupe Scolaire Officiel De Butare Hari Icyo Asaba Ikigo Gishinzwe Ibizami

TAGGED:AbabyeyiAbanyeshurifeaturedGisoziIbizaminiNESATwagirayezu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikawa Y’i Gicumbi Yabaye Iya Mbere Mu Buryohe
Next Article Umwihariko Ku Bana Bafite Ubumuga Bwo Kutumva Batangiye Ibizamini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?