MINEDUC Hari Icyo Isaba Ababyeyi Muri Iki Gihe Cy’Ibizamini

Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo.

Yasabye ababyeyi kandi kujya bazindura abana bakanabafasha kugera ku bigo bakoreraho ibizamini badakererewe.

Twagirayezu yabivugiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Groupe Scolaire Gisozi mu Karere ka Gasabo aho ibi bizamini byatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Twagirayezu yagize ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana bakabaha umwanya wo gusubiramo amasomo yabo kandi bakabafasha kugira ngo bakore neza.  Abanyeshuri nabo bagomba kutarangara bakiyibutsa ibyo bize”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, we asaba abanyeshuri gushira ubwoba bakinjira mu bizamini nta gihunga bityo bagasubiza ibibazo nta mususu.

Kutagira umususu ni ukudasusumira ngo ukorere kuri ‘baranyica’.

Kuri iyi nshuro,  abanyeshuri bose bazakora ibizamini birangiza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Biragaragara ko umubare w’abakobwa ari munini kurusha basaza babo.

Bizakorerwa ku bigo byatoranyijwe  1,118 biri hirya no hino, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyateguye uburyo ibizamini bizakorwa ku buryo abanai nta kibazo bazahagirira.

Abanyeshuri batangiye ibi bizamini

Mbere y’uko ibi bizamini bitangira, ikigo  NESA cyabanje kugenzura uko biteguwe kandi abarimu bagenzura ibi bizamini na bo bari bageze ku bigo bakoreraho.

Ikigo NESA kivuga ko uyu mwaka w’amashuri wagenze neza kandi ko bakoresheje imbaraga zihagije mu kwigisha abana uko bikwiye.

Indi nkuru bijyanye:

Uyobora Groupe Scolaire Officiel De Butare Hari Icyo Asaba Ikigo Gishinzwe Ibizami

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version