Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINICOM Yatangaje Ibibura Ngo Ibyanya Byose By’Inganda Bikore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

MINICOM Yatangaje Ibibura Ngo Ibyanya Byose By’Inganda Bikore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2025 3:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Kajangwe Antoine Marie.
SHARE

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM, Kajangwe Antoine  avuga ko kugira ngo ibyanya byose by’inganda biri mu Rwanda  bikore neza hagomba kuboneka Miliyoni $130 ni ukuvuga Miliyari Frw 187.9.

Antoine Marie Kajangwe yabisobanuriye abagize Komisiyo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC.

Yari yaje kubaha ibisobanuro mu mugambo ku bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatanzwe muri Kamena 2024.

Kajangwe yabasobanuriraga ibyabuze ngo ibyanya byose by’inganda mu Rwanda bikore neza kuko mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ryasanze hari ibyanya umunani bidafite ababikoreramo bahagije bitewe ahanini n’ubuke bw’ibikorwa remezo by’ibanze birimo amazi n’amashanyarazi.

Umwe mu badepite bagize PAC witwa Depite Wassila Niwemahoro yabajije MINICOM  ingamba bafite mu guteza imbere ibyo byanya.

Ati “Turagira ngo mutubwire, murateganya iki kugira ngo ibi byanya by’inganda bitere imbere?”

Mu gusubiza, Kajangwe yavuze ko hari miliyoni nyinshi z’amadolari zibura ngo ibintu bijye ku murongo.

Ati: “Twasanze kubonera rimwe aya mafaranga bidashoboka bituma tubanza gutunganya ibyanya bine, ibindi bikazakorwa buhoro buhoro uko ingengo y’imari izaboneka”.

Ibyanya bigomba gutunganywa mbere y’ibindi ni icyanya cya Musanze, icya Rwamagana, icya Muhanga n’icya Bugesera.

Byose byagenewe ingengo y’Imari ya Miliyari Frw 10 zizashyirwa mu bikorwa remezo bitandukanye no kwishyura ingurane ahazimurwa abantu.

Hagati aho MINICOM yemeye ko yakoze amakosa mu kubarura imitungo y’abagombaga kwimurwa, ariko ko bizakosorwa.

Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC yabajije abayobozi ba MINICOM icyabateye kudakurikiza  ibiteganywa n’amategeko, batazuyaje bemera amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire.

TAGGED:AbadepitefeaturedIbikorwaremezoIbyanyaIngandaKajangwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Barashinja Ubutegetsi Kwikubira Byose
Next Article Intumwa Ya Museveni Yagejeje Ubutumwa Bwe Kuri Tshisekedi 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?