Minisiteri Mu Rwanda Ziyongereyeho Iya 20

Inama y’abaminitiri yemeje ishyirwaho rya minisiteri nshya, yiswe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni minisiteri yemejwe mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, aho ubushakashatsi buheruka bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze kuri 94.7% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 92.5% mu 2015.

Bwanerekanye ariko ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, bukibangamiwe n’ibirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana cyangwa abacyibona mu ndorerwamo y’amoko.

Hemejwe ko iyi minisiteri nshya “izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.”

- Kwmamaza -

Ugendeye ku nshingano izaba ifite, bigaragara ko izaba ibumbatiye inshingano zari zimenyerewe muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Itorero ry’Igihugu.

Minisiteri yaherukaga gushingwa ni iy’umutekano [yari igaruweho kuko yahozeho mbere, inshingano zayo ziza kujyanwa ahandi], ariko yaje kuvanwaho, inshingano yari ifite zimwe zihabwa Minisiteri y’Ubutabera.

U Rwanda rusanganywe Minisiteri 19 ziyobowe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba Leta 10.

Izo minisiteri ni iy’ubuhinzi n’ubworozi, ingabo, uburezi, ibikorwa by’ubutabazi, ibidukikije, imari n’igenamigambi, ububanyi n’amahanga, uburinagnire n’iterambere ry’umuryango, ubuzima, ikoranabuhanga na inovasiyo,ibikorwa remezo, ubutabera, umurimo, ubutegetsi bw’igihugu, Siporo, Ubucuruzi n’inganda, urubyiruko n’umuco.

Aho hiyongeraho Minisiteri ishinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Minisiteri yo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Biteganywa ko iyi minisiteri izatangira gukora nyuma y’itangazwa ry’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa iyo minisiteri.

Iyo myanya izahita ishyirwamo abakozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version