Umujyi wa Kigali n’Uturere Umunani Byashyizwe Muri Guma mu Rugo

Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’uwo turere muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Ni kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni amabwiriza natangira kubahirizwa azasimbura ayari amaze ibyumweru bibiri, ateganya ko ingendo zemewe gusa hagati ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Hemejwe ko guma mu rugo nitangira, bizaba bibujijwe kuva mu ngo no gusurana, keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

- Advertisement -

Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze birabujijwe.

Abakozi bose bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe nabyo birafunze, keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze, bagakoresha abakozi batarenze 30% kandi bikazajya bifunga saa kumi n’imwe.

Mu turere dusigaye ho ingendo zizajya zikorwa hagati ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version