Impanuka iherutse kubera ku Muhima igahitana abantu batandatu yaguyemo abana batatu bavukanaga. Ni abana ba Sikubwabo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n’abo mu Muryango wabuze bariya bana ndetse n’abandi baburiye ababo muri iriya mpanuka iri mu zikomeye zimaze kuba kuva uyu mwaka watangira.
Tweet ya Minisitiri Bayisenge mu Kinyarwanda iragira iti: “Ni agahinda gakomeye k’umuryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.”
Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana 3 icyarimwe, ni n'igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu.
Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n'ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane. pic.twitter.com/EsehN66Ss7— Bayisenge Jeannette, PhD (@BayisengeJn) October 25, 2022
Akomeza avuga ko umuryango nyarwanda ufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda.
Amakamyo bamwe bita ‘Dix Pnues’ akomeje gukora impanuka zihitana abantu, abandi zikabakomeretsa. Nk’ubu hari iyaraye ibaye ihitana abantu batandatu, abandi bane barakomereka.
Yabereye ku Kinamba.
Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda avuga ko byatewe n’uko yabuze feri ikubita imodoka n’abanyamaguru yasanze hafi aho.
Byabereye ku Muhima umanuka uva ahazwi nka Yamaha ugana Kacyiru.
Muri iyi mpanuka ikomeye abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima, abo bakaba barimo n’abari bari muri yo kamyo.
Abantu bane nibo baraye bamenyekanye ko bayikomerekeyemo n’ubwo imibare y’abo yahitanye ishobora kwiyongera.
Taarifa yamenye ko iriya kamyo yari ifite ibyangombwa byose, ni ukuvuga permis ya shoferi n’ibindi asabwa birimo n’icyemezo cy’uko ikamyo yagenzuwe ubuzima bwayo, ibyo bita contrôle technique.
Mubo yahitanye harimo umubyeyi n’abana batatu bagendaga n’amaguru ndetse n’ivatiri ya Benz yakubise nayo igahitana abandi.