Ikigo Mastercard kivuga ko cyishyize hamwe n’ikindi bita Cellulant mu gushyiraho uburyo bushya bwo kugura no kwishyura ibintu bitandukanye ahari aho hose ku isi bemera ikarita ya MasterCard.
Ikigo Cellulant cyazanye uburyo bita Tingg, bukazakorana n’abasanzwe bakoresha Mastercard mu kwishyura binyuze mu no mu gukura amafaranga kuri comptes zabo.
Abaguzi bazashobora kwishyura icyo bashaka cyose haba ibikoresho bisanzwe, imyidagaduro, ingendo zo mu kirere cyangwa ku butaka, n’ibindi .
Muri iki gihe ikoranabuhanga riri kwaguka cyane mu kwishyurana no mu bucuruzi busanzwe k’uburyo raporo yitwa Economuy 2021 Outlook yakozwe na Mastercard Economics Institute ivuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga muri uru rwego ryabaye ryabaye nk’ipata n’urugi mu buzima bwa muntu.
Iyi raporo ivuga ko nyuma y’uko COVID-19 yaduka mu isi, abantu bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no mu bundi bucuruzi.
Uko rizakomeza gukoreshwa, ni uko hazavuka andi mahirwe yo guhanga imirimo ikoresha ikoranabuhanga muri uru rwego cyangwa se mu rundi bifitanye isano.
Ibi bitangajwe mu gihe mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga uko ikoranabuhanga rigendanwa ryakomeza kubyaza umusaruro.
Ni inama yitwa GSMA.
Hari raporo yatangarijwe muri iyi nama ivuga ko bitarenze umwaka wa 2025 abantu miliyoni 678 bo muri Afurika bazaba batunze telefoni zikora akazi kenshi bita ‘smartphones’.
Bivuze ko n’abazaba bakoresha ikoranabuhanga mu kugura no kwishyura nabo baziyongera.
Imibare igaragaza ko muri Afurika hari imishinga ikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse igera kuri Miliyoni 100.
Ikibazo ni uko muri iyo, igera kuri 5% ari yo yonyine ikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubucuruzi hatari yayo n’abakiliya.
Abo muri Mastercard bavuga ko bazagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bifashe abatuye Afurika kungukirwa n’ubu bucuruzi.
Icyakora bazakorana ngo bazakorana n’abandi bakora muri uru rwego rw’ubukungu barimo n’ikigo Cellulant.
Intego ni uko bitarenze umwaka wa 2025 ku isi abantu bagera kuri Miliyari imwe bazaba bakoresha iri koranabuhanga.
Amnah Ajmal ushinzwe ibikorwa, guteza imbere ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri Mastercard avuga ko mu kazi kabo bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakorane n’abafatanyabikorwa babo nka Cellulant mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.
Ikigo Cellulant nacyo kiri mu bimaze iminsi bikorera muri uyu mujyo.