Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge avuga ko iyo umugore afite amafaranga, akagira icyo azana mu rugo birugirira akamaro.
Ngo bituma abarugize bagira imibereho myiza ugereranyije n’urugo bitameze gutyo.
Prof Bayisenge yabivugiye mu nama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’umugore, UN-WOMEN, yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane taliki 17, Ugushyingo, 2022.
Iyi nama yari igamije kwigirwamo uko ubuhinzi bukorwa n’abagore bwarushaho kunozwa kugira ngo n’ubwo abagore ari bo benshi bahinga, ariko nanone beze byinshi bahaze imiryango yabo mu biribwa.
Bayisenge avuga ko abagore ari bo bugarijwe cyane n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Icyakora ngo abagore ntibagomba gucika intege, ahubwo bagomba gufashwa kugira ngo bahinge kandi beze, bityo barwanye imirire mibi.
Ati: “ Tugomba guhora tuzirikana ko abagore bagomba gufashwa kumva ko bashoboye, ko bashobora guhinga bikera kandi bikaza ari ibihingwa bifitiye ababo akamaro.”
Ku rundi ruhande, ni ngombwa kuzirikana ko ubuhinzi bwihariye 80% by’ibiva mu musaruro wose w’igihugu.
Muri iyo 80%, abagore bihariye 76%.
Ubuhinzi kandi bugira uruhare rungana na 14.2% by’ibiva mu musaruro mbumbe wose u Rwanda rwinjiza uturutse mu byo ryohereza hanze.
N’ubwo ubuhinzi bwazamuye umusaruro binyuze mu gukoresha inyongera musaruro no guhinga k’ubutaka bwigeranyije, ibibazo ntibibura.
Akenshi bifitanye isano n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura n’aho gukorera ibindi bikorwa by’iterambere.
Janet Kem uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda yavuze ko gufasha abagore baba abo mu Rwanda n’ab’ahandi ku isi ari ingenzi mu kuzamura imibereho yabo n’iy’abo mu ngo zabo.
Ku isi hose, abagore bakora ubuhinzi bangana na 43%.
By’umwihariko, ku bantu icumi bakora ubuhinzi, umunani( 8) baba ari abagore kandi batuye mu cyaro.
Kuba abagore ari bo bahinga ari benshi bituma bavunika ariko ikibabaje kurushaho ni uko umusaruro uza ari muto ndetse bigatuma abana babo bagwingira.
Mu Rwanda imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yasohotse mu mwaka wa 2019-2022 ivuga ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 33%, muri abo abangana 9% bakaba baragwingiye bikomeye k’uburyo badashobora gukira.
Abana bangana na 8% mu Rwanda bafite ibilo bike cyane ugereranyije n’imyaka yabo.
Abahanga mu buzima n’imirire myiza bavuga ko ibi byose biterwa n’uko abana baba bataragaburiwe indyo yuzuye mu minsi 1000 yakurikiye ‘ivuka ryabo.’
Mubyo Umuyobozi wa UN-WOMEN Rwanda yatanzeho ibitekerezo, hakubiyemo ingingo y’uko kugira ngo ibiribwa bizagere ku meza ari bizima, ari ngombwa ko n’imbuto yabyo iba ari nziza.
Avuga ko uruhererekane rw’uko bihingwa, uko byitabwaho mu mirima, uko bigezwa mu bigega, ku isoko n’uko bitegurwa, byose bigira uruhare mu gutuma ibyo abana barya bibagirira akamaro.
Imibare ivuga ko Umunyarwandakazi atera intambwe ariko hakenewe byinshi….
Raporo iheruka yakozwe na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.
Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’iya mbere kuri uyu mugabane.
Mu buyobozi abagore bahagarariwe neza, ariko mu zindi mfuruka z’ubuzima ni henshi hakenewe ko umugore yongererwa ubushobozi.
Raporo yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bijyanye n’umurimo ku wa 3 Ukuboza 2021, igaragaza ko muri Kanama 2021, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 19.4 ku ijana buvuye kuri 23.5 ku ijana muri Gicurasi 2021.
Bwari hejuru mu bagore (22.2 %) kurusha abagabo (17.2 %). Ibyo bigaterwa n’imiterere y’ubukugu n’amahirwe butanga.
Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwaje imbere mu gutanga akazi kagera kuri 64.8% , haba mu buhinzi bugamije amasoko (43.7%) cyangwa ubutanga amafunguro y’umuryango gusa (56.3%).
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore biganje mu buhinzi cyane (74.5%) kurusha mu yindi mirimo ibyara inyungu, ariko ugasanga abari mu buhinzi bugamije amasoko ni bake (38.9%) ugereranyije n’abagabo (50.3%).
Ahubwo umubare munini w’abagore wibera mu buhinzi butanga amafunguro y’ako kanya (61.1%), ugereranyije n’abagabo (49.7%).
Mu bijyanye n’indi mirimo ibyara inyungu, ibarura ryiswe Rwanda Establishment Census 2020 ryerekanye ko mu bakozi bose mu gihugu, 60.9 ku ijana ari abagabo, utitaye ku kuba hari inzego zimwe ziganjemo abagore.
Ni mu gihe nka raporo igaragaza uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari ikorwa buri myaka ine (FinScope Rwanda Survey), iyasohotse mu 2020 igaragaza ko nibura 93% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga nibura miliyoni zisaga 7, bagerwaho na serivisi z’imari.
Nyamara abagore batagerwaho na serivisi z’imari ari 8% mu gihe abagabo ari 7%.
Urebye abakoresha serivisi z’imari zitangwa n’ibigo (formally served), abagore ni 74%, hakabamo ikinyuranyo cya 7% ugereranyije n’abagabo.
Mu bijyanye no gukorana na banki, raporo yerekanye ko 36% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 ari bo babona serivisi za banki.
Muri bo abagore ni 34%, n’aho abagabo ni 39%.
Wareba noneho muri serivisi z’imari ziciriritse zinabarirwamo ibimina (informally served), zikoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 78%, ni ukuvuga nibura miliyoni 5.6.
Finscope 2020 igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.
N’iyo bigeze kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.
Ni mu gihe abafite konti za mobile money, abagabo bari 68% ku bagore 56%.
Ni imibare nubwo iri hejuru urebye aho yavuye mu myaka mike ishize, igaragaza ko hakiri akazi kagomba gushyirwamo imbaraga.