Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Bayisenge Yavuze Ku Kamaro K’Umugore Ufite Ikimwinjiriza Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri Bayisenge Yavuze Ku Kamaro K’Umugore Ufite Ikimwinjiriza Mu Rugo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2022 1:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge avuga ko iyo umugore afite amafaranga, akagira icyo azana mu rugo birugirira akamaro.

Ngo bituma abarugize bagira imibereho myiza ugereranyije n’urugo bitameze gutyo.

Prof Bayisenge yabivugiye mu nama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’umugore, UN-WOMEN, yateraniye i Kigali  kuri uyu wa Kane taliki 17, Ugushyingo, 2022.

Iyi nama yari igamije kwigirwamo uko ubuhinzi bukorwa n’abagore bwarushaho kunozwa kugira ngo n’ubwo abagore ari bo benshi bahinga, ariko nanone beze byinshi bahaze imiryango yabo mu biribwa.

Bayisenge avuga ko abagore ari bo bugarijwe cyane n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Icyakora ngo abagore ntibagomba gucika intege, ahubwo bagomba gufashwa kugira ngo bahinge kandi beze, bityo barwanye imirire mibi.

Ati: “ Tugomba guhora tuzirikana ko abagore bagomba gufashwa kumva ko bashoboye, ko bashobora guhinga bikera kandi bikaza ari ibihingwa bifitiye ababo akamaro.”

Ku rundi ruhande,  ni ngombwa kuzirikana ko ubuhinzi bwihariye 80% by’ibiva mu musaruro wose w’igihugu.

Muri iyo 80%, abagore bihariye 76%.

Ubuhinzi  kandi bugira uruhare rungana na 14.2% by’ibiva mu musaruro mbumbe wose u Rwanda rwinjiza uturutse mu byo ryohereza hanze.

N’ubwo ubuhinzi bwazamuye umusaruro binyuze mu gukoresha inyongera musaruro no guhinga k’ubutaka bwigeranyije, ibibazo ntibibura.

Akenshi bifitanye isano n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura n’aho gukorera ibindi bikorwa by’iterambere.

Janet Kem uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda yavuze ko gufasha abagore baba abo mu Rwanda n’ab’ahandi ku isi ari ingenzi mu kuzamura imibereho yabo n’iy’abo mu ngo zabo.

Ku isi hose, abagore bakora ubuhinzi bangana na 43%.

By’umwihariko, ku bantu icumi bakora ubuhinzi, umunani( 8) baba ari abagore kandi batuye mu cyaro.

Kuba abagore ari bo bahinga ari benshi bituma bavunika ariko ikibabaje kurushaho ni uko umusaruro uza ari muto ndetse bigatuma abana babo bagwingira.

Ubuhinzi ni ingenzi mu kunoza imirire

Mu Rwanda imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yasohotse mu mwaka wa 2019-2022 ivuga ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 33%, muri abo abangana 9% bakaba baragwingiye bikomeye k’uburyo badashobora gukira.

Abana bangana na 8% mu Rwanda bafite ibilo bike cyane ugereranyije n’imyaka yabo.

Abahanga mu buzima n’imirire myiza bavuga ko ibi byose biterwa n’uko abana baba bataragaburiwe indyo yuzuye mu minsi 1000 yakurikiye ‘ivuka ryabo.’

Mubyo Umuyobozi wa UN-WOMEN Rwanda yatanzeho ibitekerezo, hakubiyemo ingingo y’uko kugira ngo ibiribwa bizagere ku meza ari bizima, ari ngombwa ko n’imbuto yabyo iba ari nziza.

Janet Kem uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda

Avuga ko uruhererekane rw’uko bihingwa, uko byitabwaho mu mirima, uko bigezwa mu  bigega, ku isoko n’uko bitegurwa, byose bigira uruhare mu gutuma ibyo abana barya bibagirira akamaro.

Imibare ivuga ko Umunyarwandakazi atera intambwe ariko hakenewe byinshi….

Raporo iheruka yakozwe na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.

Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’iya mbere kuri uyu mugabane.

Mu buyobozi abagore bahagarariwe neza, ariko mu zindi mfuruka z’ubuzima ni henshi hakenewe ko umugore yongererwa ubushobozi.

Raporo yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bijyanye n’umurimo ku wa 3 Ukuboza 2021, igaragaza ko muri Kanama 2021, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 19.4 ku ijana buvuye kuri 23.5 ku ijana muri Gicurasi 2021.

Bwari hejuru mu bagore (22.2 %) kurusha abagabo (17.2 %). Ibyo bigaterwa n’imiterere y’ubukugu n’amahirwe butanga.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwaje imbere mu gutanga akazi kagera kuri 64.8% , haba mu buhinzi bugamije amasoko (43.7%) cyangwa ubutanga amafunguro y’umuryango gusa (56.3%).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore biganje mu buhinzi cyane (74.5%) kurusha mu yindi mirimo ibyara inyungu, ariko ugasanga abari mu buhinzi bugamije amasoko ni bake (38.9%) ugereranyije n’abagabo (50.3%).

Ahubwo umubare munini w’abagore wibera mu buhinzi butanga amafunguro y’ako kanya (61.1%), ugereranyije n’abagabo (49.7%).

Mu bijyanye n’indi mirimo ibyara inyungu, ibarura ryiswe Rwanda Establishment Census 2020 ryerekanye ko mu bakozi bose mu gihugu, 60.9 ku ijana ari abagabo, utitaye ku kuba hari inzego zimwe ziganjemo abagore.

Ni mu gihe nka raporo igaragaza uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari ikorwa buri myaka ine (FinScope Rwanda Survey), iyasohotse mu 2020 igaragaza ko nibura 93% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga nibura miliyoni zisaga 7, bagerwaho na serivisi z’imari.

Ubushobozi bw’abagore n’abakobwa bukomeje kwiyongera ariko haracyari byinshi byo gukora

Nyamara abagore batagerwaho na serivisi z’imari ari 8% mu gihe abagabo ari 7%.

Urebye abakoresha serivisi z’imari zitangwa n’ibigo (formally served), abagore ni 74%, hakabamo ikinyuranyo cya 7% ugereranyije n’abagabo.

Mu bijyanye no gukorana na banki, raporo yerekanye ko 36% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 ari bo babona serivisi za banki.

Muri bo abagore ni 34%, n’aho abagabo ni 39%.

Wareba noneho muri serivisi z’imari ziciriritse zinabarirwamo ibimina (informally served), zikoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 78%, ni ukuvuga nibura miliyoni 5.6.

Finscope 2020 igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.

N’iyo bigeze kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.

Ni mu gihe abafite konti za mobile money, abagabo bari 68% ku bagore 56%.

Umugore wo mu cyaro aracyakeneye kubakirwa ubushobozi

Ni imibare nubwo iri hejuru urebye aho yavuye mu myaka mike ishize, igaragaza ko hakiri akazi kagomba gushyirwamo imbaraga.

TAGGED:AbagoreAbanafeaturedKugwingiraRwandaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Imvura Nyinshi Yahitanye Abantu Bane, Hakomereka Abandi
Next Article Abunganira Prince Kid Barashaka Ko Abatangabuhamya Bushinja Babikora ‘Imbonankubone’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?