Minisitiri Biruta Yahuye Na Mugenzi We W’U Bubiligi

Dr Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahuye na mugenzi we ushnzwe ububanyi n’amahnaga w’u Bubiligi Sophie Wilmès baganira ku ngingo zirimo kongera ubufatanye mu butwererana mu by’ubukungu no mu zindi nzego.

Aba bayobozi kandi baganiriye uko ibihugu byombi byafatanya mu rugamba isi irimo rwo kurwanya icyorezo COVID-19.

Ububiligi n’u Rwanda bifitanye amateka yatangiye nyuma y’intambara ya  mbere y’isi ubwo u Bubiligi bwahabwaga u Rwanda ngo burukolonize.

Aya mateka ariko ntiyabuze kwandikishwa ikaramu itukura hamwe na hamwe harimo gukoresha Abanyarwanda imirimo y’agahato, shiku gukubitira abatware imbere y’abagaragu babo.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko Abakoloni b’Ababiligi bagize uruhare mu gufasha abategetsi babibye ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, iyi ikaba yaraje kuvamo Jenoside yabakorewe muri 1994.

Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi, u Bubiligi bwasabye imbabazi u Rwanda kubera uruhare rwemeye ko rwagize mu bibi byarubayemo byose.

Kuva icyo gihe umubano w’ibihugu byombi wavuyemo igihu, utangira kuba mwiza n’ubwo hatagiye haburamo ibintu bimwe biwutokoza.

Sophie Wilmès ni muntu ki?

Mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Madamu Sophie Wilmès yavutse muri 1975.Yatangiye kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi muri 2020.

Madamu Sophie Wilmes

Mbere yari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi.

Niwe mugore wenyine wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi mu mateka yabwo yose.

Muri 2014 yabaye Umudepite, aza no kuba Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari w’u Bubiligi.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yari Charles Michel.

Mu Ukwakira 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Bwana Alexandr De Croo yamugize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version