Abanyeshuri 62 Bananiwe Gusoza Amasomo Yari Kubahesha Ipeti Rya Su-Liyetona

Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako Maj. Gen. Innocent Kabandana yavuze ko abanyeshuri binjijwe mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere bakoze akazi gakomeye, ku buryo atari bose babashije kurangiza amasomo.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikienga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu ngabo abanyeshuri 721, bahawe ipeti rya Su-Liyetona. Harimo abakobwa 74.

Bari mu byiciro bitatu birimo 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda, yabahesheje impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ubuhanga mu by’ubukaninishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe amasomo ya gisirikare gusa, bagizwe n’abari abasirikare bato muri RDF (347) n’abari abasivili (159), bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

- Advertisement -

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangirije amasomo ya gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

Gen Kabandana yakomeje ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye. 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”

Yavuze ko kuva iri shuri rya Gako ryatangira mu 1999, intego yaryo ari ukwigisha abasore n’inkumi batoranyirijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye, no kubaka ubumenyi, imikorere, n’indangagaciro by’umwuga wa gisirikare.

Gen Kabandana yavuze ko guhera mu 2015, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda hatangiye amasomo atandukanye aba banyeshuri barangijemo, afatanywa n’aya gisirikare.

Muri Nzeri 2020 hakiriwe abanyeshuri baziga mu yandi mashami ane y’imibare, ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire. Amasomo yatangiye muri Mata 2021.

Perezida Kagame yabwiye aba basirikare bashya ko bafite inshingano zikomeye zo guha abaturage umutekano bakeneye ngo biteze imbere.

Ati “Mugomba guhora muzirikana ko umurimo wanyu mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu, ababyeyi banyu, aho mukomoka.”

Yabijeje inkunga mu mirimo yabo, anabibutsa ko RDF hari byinshi ibategerejeho.

Ati “ RDF ni nk’umuryango twese duhuriyemo, ndagira ngo mbabwire ko ari umuryango umeze neza, mwiza, twese twishimira kuba turimo. ”

Yabasabye ko iryo zina ryiza bakomeza kuryubaka, ari nako bubaka igihugu cyabo.

Muri uyu muhango hanahembwe abanyeshuri bahize abandi. Mu bize imyaka ine hahembwe Fred Rugamba, mu bize imyaka itatu hahembwa Jimmy Rutagengwa naho mu bize umwaka hahembwa Alphonse Niyibaho, ari na we wahize abanyeshuri bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version