Minisitiri Biruta Yakiriye Mugenzi We Wa Jordan

Nyuma ya saa sita kuru uyu wa Kabiri taliki 21, Gashyantare, 2023, Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’w’uububanyi n’amahanga mu bwami bwa Jordan witwa Ayman Hsafadi, yakgeze i Kigali.

Yakiriwe na mugenzi we Dr. Vincent Biruta.

Hsafadi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Mu minsi mike ishize, Ambasaderi wa Jordan mu Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarambiranye, umwami wa Jordan azasura u Rwanda.

- Kwmamaza -

Birashoboka cyane ko urugendo rwa Minisitiri Ayman Hsafadi rukozwe mu rwego rwo guteguriza urw’umwami Abdallah II.

Umwami Abdallah II

Igihugu cya Jordanie muri make…

Igihugu cya Jordanie  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel, uyu mubano ukaba umaze igihe. Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5.

-Abayituye babaho byibura imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite.  Ni igihugu kitagira ubutunzi kamere bwinshi ariko giteye imbere.

Kubera aho giherereye, bituma ibihugu byinshi byirinda kugihungabanya kuko kiri mu mahuriro y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordanie itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordanie iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

Jordan ituranye cyane na Israel

Muri Bibiliya hari aho ivugwa…

Twababwira ko Jordinie yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’aba Mowabu Abamowabu  bakaba bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37).

Bibiliya ivuga ko bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’i Burasirazuba ku nkengero y’inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.

Iyi nyandiko ibitswe mu Murwa mukuru wa Finland witwa Helnsiki. Yanditseho amateka y’aba Mowabu bakomokaho abatuye Jordanie y’ubu. Iyi nyandiko yitwa Stele de Mesha

Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba ndetse bakaba banasoma ibinyamakuru ntibitohe kuko baba bareremba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version