Nyarugenge: Basanze Mwarimukazi Wabo Yapfuye

Mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara haravugwa urupfu rw’umwarimukazi abanyeshuri be basanze yapfuye. Yari afite imyaka 61 y’amavuko, umurambo we ukaba waragaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa tatu.

Ubuyobozi bw’ibanze mu gace uriya murambo wagaragayemo, bwemeje iby’urupfu rwe.

N’ubwo iperereza kucyateye urupfu rwe rigikomeje, harakekwa ‘uwo yari abereye Mukase.’

Kugira ngo amakuru amenyekane byatewe n’uko abana yigishaga babonye ataje kwigisha kandi asanzwe atahana imfunguzo, bajya kumureba iwe.

Barahageze basanga hakinze, bakinguye urugi babona yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yagize ati: “Umwarimukazi yitabye Imana ariko  inzego z’iperereza zahageze, umurambo wajyanywe ngo bajye gupima icyo yazize.”

Amakuru avuga ko umwana umwe muri batatu yareraga yasigiwe n’umugabo waje kumuta yatawe muri yombi. Nyakwigendera yari amubereye mukase.

Inzego z’ibanze hirya no hino mu Rwanda zisaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose kandi icyo bumva ko gikomeye batemeranyaho bakegera ubuyobozi bukabunga.

Iyo babyiheranye biviramo bamwe inzika n’umugambi wo kuzica uwo[abo] batumvikana.

Imwe mu ngingo zikunze gutera amakimbirane aganisha k’ugukubita, gukomeretsa no kwica aba ashingiye ku mitungo y’abashakanye cyangwa ku mirange n’izungura.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuriza aherutse kubwira itangazamakuru ko hari kunonosorwa itegeko rishya ryitwa ‘itegeko ry’abantu n’umuryango’.

Rizaba risobanura neza uko abagize umuryango bagomba kubana, uko bakungwa ndetse n’uko bahanwa hashyingiwe ku ngingo zirikubiyemo.

Mbere Yo Gusezerana Kuvanga Umutungo Ni Ngombwa Kwitonda-MIGEPROF

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version