Muri Angola haraye hatangiye inama yitabiriwe naba Minisitiri barimo nabashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu Karere U Rwanda ruherereyemo. Irigirwamo ikibazo cy’umutekano muke muri DRC. u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, n’aho DRC ihagarariwe na Jean Pierre Bemba ushinzwe umutekano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola witwa Téte António yavuze ko iriya nama yari ‘iy’amateka’.
Inama y’i Luanda yahuje intumwa z’Umuryango w’ubukungu muri Africa yo hagati, CEEAC, iz’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, Inama Nkuru y’ibihugu byo mu Karerere k’ ibiyaga bigari ( CEPGL), n’umuryango w’ubukungu wa Africa y’Amajyepfo, SADC.
Intego nkuru y’iyi nama ni ukwiga ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu kuwigaho bararebera hamwe uko bahuriza hamwe ibisubizo buri ruhande rufite hagamijwe kubonera hamwe umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke uri muri kiriya gihugu kandi uhamaze igihe.
Barigira hamwe kandi imikoranire izaranga ingabo zose zahuriye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zigamije kuhagarura amahoro.
Intego ni uko imikoranire mu rwego rwo kugarura amahoro yanoga kugira ngo hatabaho icyuho mu bikorwa byazo.
N’ubwo ari inama iri ku rwego rw’Abaminisitiri, kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Kamena, 2023 biteganyijwe ko Perezida wa Gabon witwa Ali Bongo Ondimba ari buyitabire nka Perezida uyoboye igihugu cy’Afurika gifite icyicaro ‘kidahoraho’ mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.