Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko muri rusange abayobozi badaha serivisi mbi abaturage ari yo ntego cyangwa umugambi. Aherutse kubivugira mu kiganiro kitwa ‘Waramutse Rwanda,’ cyagarukaga ku isubira inyuma rya serivisi zihabwa abaturage mu nzego z’ibanze z’ubutegetsi bwite bwa Leta.
Raporo iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’imiyoborere, RGB, harimo ingingo y’uko ibipimo byo gutanga serivisi zigenewe abaturage mu nzego z’ibanze byasubiye inyuma.
Imitangire ya serivisi iri(mu mwaka wa 2022) kuri 79.5% mu gihe mu mwaka ushize(2021) yari kuri 81%.
Amakuru ashyirwa muri kiriya cyegeranyo aturuka mu bitekerezo by’abaturage no mu zindi nzego.
Abayobozi muri RGB bavuga ko kuba imibare igaragaza ko abaturage batishimira serivisi bahabwa, akenshi biterwa n’uko abaturage bamenye kunenga cyangwa gushima serivisi bahawe.
Umuyobozi muri RGB witwa Dr. Felicien Usengumukiza yavuze ko hari abayobozi bamwe batanga serivisi mbi babigambiriye cyangwa se badohotse.
Ibi ariko si ko Minisitiri w’ubugetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi abibona.
Avuga ko gutanga serivisi mbi, mu by’ukuri, atari yo ntego.
Ati: “ Ubusanzwe gutanga serivisi mbi ntabwo ari wo mugambi. Abantu bahabwa umurongo, abantu bashaka akazi bagakeneye, bagakora ibizamini bagatsinda kubera ubushobozi bagaragaweho, bakaba bafite na experience z’ibyo bagiye bakora ariko nanone tukabongerera n’ubushobozi kuko gukora mu nzego z’ibanze hari ubushobozi tububakira…”
Avuga ko ibikubiye mu cyegeranyo cya RGB ari uko biri, ko batabirwanya.
Abajijwe icyo Minisiteri ayoboye izakora ngo serivisi zihabwa abaturage ku nzego z’ibanze zinozwe, Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi yasubije ko bizakomeza gukorwa binyuze mu guhugura abayobozi bashya binjiye mu kazi.
Ngo bigishwa kwakira neza abaturage ariko bakigishwa no gukorana neza na bagenzi babo muri ako kazi baba bahawe mu nyungu z’umuturage.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyo urebye uko inzego zubatswe, ubona ko bitakiri ngombwa ko umuturage ajya kwakira serivisi ku Karere kuko ngo ashobora kuzibonera ku Murenge.
Abajijwe icyabuze ngo azihabwe k’uburyo bumunogeye, Gatabazi yagize ati: “Abayobozi bashinzwe guhuza ibikorwa ku rwego rw’Umurenge, ku rwego rw’Akarere natwe turi ku rwego rwa Minisiteri, nitwe turebwa no kumenya niba umukozi akora akazi agomba gukora.”
N’ubwo Minisitiri Gatabazi ateruye ngo abivuge, uko bigaragara ikibazo kiri mu ikurikirana bikorwa ngo harebwe niba abayobozi baha abaturage serivisi babagomba noneho utayitanga neza abibazwe.
Ku rwego rwa Sosiyete Sivile, bo bavuga ko impamvu zituma abaturage badahabwa serivisi nziza, biterwa n’ibintu byinshi birimo kudahuza hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umwe mu bakora muri Sosiyete sivile witwa Evariste Murwanashyaka akaba ari Umuyobozi mukuru muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa, yanenze ko abayobozi bahanahana umuturage bitwaje ko runaka ubifite mu nshingano adahari.
Avuga ko abayobozi bagombye kujya bahana uburenganzira hagati yabo ku nshingano runaka kugira ngo umuturage ataba ari we ubihomberamo.
Ikindi kibazo ni uko ngo abaturage badahabwa amakuru nyayo y’icyatumye serivisi batse itinda.
Bituma basubira mu ngo zabo bijujuta ko batereranywe.
Murwanashyaka asanga ibyiza ari uko abayobozi basanga ibibazo aho biri aho kugira ngo ibibazo bibasange mu Biro.
Ati: “ Abayobozi basange ibibazo kuri terrain aho biri. Abayobozi basange abaturage aho bari baganire nabo mu Nteko z’abaturage kandi ibibazo byinshi bizakemuka. Buri wa Kabiri hajye hagira umuyobozi wo ku Karere umanuka ajye mu Nteko y’abaturage.”
Ikindi asaba ni uko gahunda zo gucyemura ibibazo by’abaturage, zaba gahunda zihoraho, ntizibe gahunda z’igihe gito zishyirwaho ari uko hasohotse icyegeranyo kinenga imitangire ya serivisi.
Umuyobozi wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere muri kiriya kiganiro witwa Dr. Felicien Usengumukiza yavuze ko iyo bamaze kubona ibikubiye mu kigereranyo nka kiriya, baha inama impande zose zirebwa n’imitangirwe ya Serivisi kugira ngo hagire ibigororwa.
Ku rundi ruhande ariko, Dr. Usengumukiza avuga ko hari n’abaturage baruhanya, batajya bemera ko uko uburyo bakemuriwemo ikibazo runaka ari bwo buryo bwemewe n’amategeko ahubwo bagahora basubirishamo ikibazo cyarangije gufatwaho umwanzuro.
Asaba abaturage kuzirikana ko Leta itabereyo kubarenganya.
Perezida Kagame ahora ahwitura abayobozi ngo begere abaturage…
Mu ijambo yabwiye abaturage bari baje kumwakirira ku kibuga kiri hafi y’Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke mu minsi ishize, Perezida Kagame yabasabye ko batagombye kujya batinya kuvuga ababaka ruswa kuko ngo iyo bamenyekanye ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abantu nk’abo iyo bafashwe ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.
Yavuze ko abantu baka ruswa abaturage kugira ngo babahe serivisi mu by’ukuri bahimbira ku banyantege nke kuko ngo bataza gusaba ayo mafaranga abifite.
Ati: “ Abo iyo twabamenye bajya ku murongo kandi abo ni abahimbira ku banyantege nke, ntimukajye mubyemera.”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badaha serivisi abaturage babatse baba badindiza iterambere ry’’igihugu kandi baba bahemuka.
Ku byerekeye iterambere, Umukuru w’igihugu yavuze ko muri Nyamasheke bafite amahirwe babyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere.
Ati: “Muri Nyamasheke mwegereye i Kivu , mwegereye ishyamba kandi bizabafasha kugira icyo mugeraho mu rwego rw’ubukerarugendo.”
Yavuze ko Leta ubwayo itashobora kuzamura ubukungu mu nzego zose ahubwo ngo hakenewe n’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo iterambere rigirwemo uruhare na buri rwego.
Ku banyunyuza imitsi y’abaturage, Perezida Kagame avuga ko abo burya ari abanyantege nke.
Ngo ntibagombye gutera abantu ubwoba ahubwo ngo bagombye kurwanywa byaba ngombwa bakabimenyesha abandi bayobozi.