Nigeria: Abantu 600 Bishwe N’Umwuzure

Mu gace ka Lagdo muri Nigeria ariko haturanye na Cameron hari inkuru mbi y’abantu barenga 600 bamaze kubarurwa ko bapfuye bazize amazi menshi yatewe n’umwuzure wakuriwe n’imvura ihamaze iminsi ndetse n’isandara ry’urugomero rw’amashanyarazi ruri hafi aho.

Abandi bantu bagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kuvanwa mu byabo bahungishwa amazi akomeje kwiyongera muri kariya gace.

Leta ya Nigeria yasohoye gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi byo gufasha bariya baturage kugira ngo barindwe indwara zaturuka kuri ariya mazi yibasiwe Leta 27 muri Leta 36 zigize iki gihugu.

Umwuzure warengeye amakamyo yari yaje kunywesha ngo akomeze urugendo

Igiteye impungenge kurushaho ni uko amazi akomeje guteza umwuzure kandi ngo ntabwo ari hafi guhagarara.

- Advertisement -

Bivugwa ko imihindagurikire y’ikirere iri kugira uruhare rugaragara mu kwiyongera kw’imvura iri kugwa muri Nigeria muri iki gihe.

Minisitiri muri Nigeria ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi witwa Sadiya Umar Farouq yabwiye CNBC ko bamwe mu bayobozi bo muri za Leta zibasiwe n’uriya mwuzure, bitinze gufata ingamba zirimo gusaba abaturage kwimuka none abantu benshi bahasize ubuzima.

Muri iki gihe ariko, gahunda ni gukorwa uko bishoboka kose ntihagire abandi bantu bahitanwa n’ubwiyongere bw’amazi.

Abenshi bari kwimurwa bakavanwa ahantu hashobora kubateza akaga.

Ikibazo kinini ni uko n’imigezi nka Niger nayo yuzuye.

Amazi y’iyi migezi yatumye imyuzure ivuka, yangiza imyaka yari ihinze hafi aho.

Bivuze ko abantu bagomba kwitega inzara ndetse n’indwara zituruka ku mazi mabi yatewe n’imyuzure.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version