Minisitiri Habimana Asaba Abaturage Kuzirikana Akamaro K’Umuganura

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana avuga ko kuzirikana agaciro k’ubuvandimwe kagaragaraga mu muhango w’Umuganura hambere, n’ubu ari kimwe mubyo Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiyeho.

Avuga ko, nk’uko Umunyarwanda wo hambere yezaga agasangira n’uwarumbije, n’ubu Abanyarwanda bagomba kubana bagasangira ibyiza by’igihugu cyabo.

Avuga ko gusabana kuranga abitabiriye Umuganura bitanga ishusho nyayo y’ubumwe by’Abanyarwanda, agasaba urubyiruko kutumva ko iki gikorwa ari icy’abasaza bakiri mu byahise, bitarureba.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana ubwo yifatanyaga n’abaturage kwizihiza Umuganura ku nshuro ya 15.

Umunsi w’Umuganura urihariye kuko ari wo gusa ugikurikizwa ushingiye ku mateka y’Abanyarwanda ba mbere y’umwaduko w’Abazungu.

Abanyamateka bagenekereza bashingiye ku mateka nyemvugo y’Abanyarwanda, bakemeza ko umwami Gihanga Ngomijana ari we watangije Umuganura, ni kera cyane.

Waje gukendera kubera impamvu zinyuranye zaranze amateka y’u Rwanda kugeza ubwo Ruganzu Ndoli wabaye umwami awusubukuye.

Icyo gihe waberaga ahitwa Huro ubu ni mu Karere ka Gakenke, ndetse abahatuye babara inkuru z’uko byagendaga.

Aho Abakoloni bagereye mu Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, bawukuyeho kubera impamvu zirimo iy’uko wagiraga uruhare mu kunga Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2011 nibwo wagaruwe  na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Dominique Habimana avuga ko imikorerwe y’Umuganura wo hambere itandukanye n’iy’ubu ariko byose bigamije guhuza abaturage.

Ubu ikitabwaho ni ukureba umusaruro muri serivisi, mu nganda, mu bipimo by’imibereho myiza y’abaturage no mu bindi.

Habimana ati: “Kwizihiza Umuganura ni ukwemeza ko dufite inkomoko imwe. Ni igikorwa cy’umwaka wose kigizwe no guhiga ibizakoreshwa, gutangira ibikorwa nyirizina no kuzasarura hanyuma hakarebwa ibyabonetse n’ibitarabonetse kugira ngo hakurikireho kugena ibizakoreshwa ejo hazaza”.

Umuganura wemerewe kujya mu bigize Umurage w’isi nk’uko biri gusabwa na Guverinoma, waba ubaye ikintu cya Kane mubyo u Rwanda rufitemo.

Ibindi ni intore z’u Rwanda, inzibutso za Jenoside na Pariki ya Nyungwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version