Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Habimana Asaba Abaturage Kuzirikana Akamaro K’Umuganura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Minisitiri Habimana Asaba Abaturage Kuzirikana Akamaro K’Umuganura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2025 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana avuga ko kuzirikana agaciro k’ubuvandimwe kagaragaraga mu muhango w’Umuganura hambere, n’ubu ari kimwe mubyo Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiyeho.

Avuga ko, nk’uko Umunyarwanda wo hambere yezaga agasangira n’uwarumbije, n’ubu Abanyarwanda bagomba kubana bagasangira ibyiza by’igihugu cyabo.

Avuga ko gusabana kuranga abitabiriye Umuganura bitanga ishusho nyayo y’ubumwe by’Abanyarwanda, agasaba urubyiruko kutumva ko iki gikorwa ari icy’abasaza bakiri mu byahise, bitarureba.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana ubwo yifatanyaga n’abaturage kwizihiza Umuganura ku nshuro ya 15.

Umunsi w’Umuganura urihariye kuko ari wo gusa ugikurikizwa ushingiye ku mateka y’Abanyarwanda ba mbere y’umwaduko w’Abazungu.

Abanyamateka bagenekereza bashingiye ku mateka nyemvugo y’Abanyarwanda, bakemeza ko umwami Gihanga Ngomijana ari we watangije Umuganura, ni kera cyane.

Waje gukendera kubera impamvu zinyuranye zaranze amateka y’u Rwanda kugeza ubwo Ruganzu Ndoli wabaye umwami awusubukuye.

Icyo gihe waberaga ahitwa Huro ubu ni mu Karere ka Gakenke, ndetse abahatuye babara inkuru z’uko byagendaga.

Aho Abakoloni bagereye mu Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, bawukuyeho kubera impamvu zirimo iy’uko wagiraga uruhare mu kunga Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2011 nibwo wagaruwe  na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Dominique Habimana avuga ko imikorerwe y’Umuganura wo hambere itandukanye n’iy’ubu ariko byose bigamije guhuza abaturage.

Ubu ikitabwaho ni ukureba umusaruro muri serivisi, mu nganda, mu bipimo by’imibereho myiza y’abaturage no mu bindi.

Habimana ati: “Kwizihiza Umuganura ni ukwemeza ko dufite inkomoko imwe. Ni igikorwa cy’umwaka wose kigizwe no guhiga ibizakoreshwa, gutangira ibikorwa nyirizina no kuzasarura hanyuma hakarebwa ibyabonetse n’ibitarabonetse kugira ngo hakurikireho kugena ibizakoreshwa ejo hazaza”.

Umuganura wemerewe kujya mu bigize Umurage w’isi nk’uko biri gusabwa na Guverinoma, waba ubaye ikintu cya Kane mubyo u Rwanda rufitemo.

Ibindi ni intore z’u Rwanda, inzibutso za Jenoside na Pariki ya Nyungwe.

TAGGED:AbaturagefeaturedHabimanaIgihuguMusanzeUmuganura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze Yubatse ‘Etage 60’ Mu Myaka Itanu-Meya 
Next Article Trump Yategetse Ubwato Bw’Intambara Kujya Mu Bice Bituriye Uburusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?