Minisitiri Irere Abuza Abarimu Gukurwa Umutima N’Ubwenge Buhangano

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Minisitiri Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yabwiye abitabiriye Inama mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’uburezi ko gukoresha ubwenge buhangano mu myigishirize bitazasimbura akamaro ka mwalimu.

Muri iki gihe, hari impungenge ko ubwo bwenge bise buhangano bushobora kuzasumbura ubwenge karemano, bityo n’abarimu bagatakaza uburyo bwabo bwo kwigisha ndetse bamwe bakava no muri uwo muhamagaro.

Icyakora, ushingiye kubyo Minisitiri Irere Claudette yabwiye abitabiriye iyo nama, iryo koranabuhanga rizaba ubwunganizi aho kuba umusimbura.

Ati “Akenshi iyo tuvuga impinduka ziri kuba mu ikoranabuhanga, iyo tuvuga ubwenge buhangano ikibazo cya mbere umuntu wese yibaza ni ukuvuga ngo abarimu bagiye kubura akazi kubera ko AI igiye kujya yigisha. Ariko mu by’ukuri, ntabwo ari ho Isi igana.”

Yemeza ko aho isi igana, ari aho ikoranabuhanga rizafasha abantu kwihutisha akazi, bakamenya kurikoresha mu buryo bubagirira akamaro kandi bwihutisha ibintu.

Irere yavuze ko uko byagenda kose umwalimu ari we shingiro ry’imyigishirize bityo ko niyo iryo koranabuhanga ryaza, ritaba rije kumukura mu byo ashinzwe ngo atakaza umwanya afite mu burezi.

Indi ngingo yagarutseho ni iy’uko n’abanyeshuri bakwiye kumva ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ridakwiye gutuma barera amaboko, ngo bimakaze ubunebwe.

Asaba abanyeshuri n’abarimu kubona ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ari umufasha uzabongerera umusaruro ariko bikazaterwa n’uburyo babukoresha.

Hari umunyeshuri witwa Irakoze Saidi wiga muri Lycée de Kigali mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, wemeza ko ubwenge buhangano bukwiye gukoreshwa neza.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Twe nk’abanyeshuri ntidukwiye kubikoresha nk’inzira ya bugufi ngo twizere ibyo buduha byose. Ahubwo tugomba kubanza kubyumva kuko ejo uzagera mu kazi cyangwa mu kizamini aho uzakenera kwerekana bwa bumenyi, nuba utarabyumvise neza, bizahita bigaragara ko nta bumenyi ufite.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, na we agaragaza ko nta mpungenge ku hazaza h’umurimo mu Rwanda bitewe n’aho Isi igana mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Yagize ati “Ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano ntabwo byagombye kudutera ubwoba. Ni ikintu twagombye gufata nk’ikintu kizafasha gukora neza akazi twakoraga, kutworohereza akazi, kurusha kugitinya ngo kizadutwarira akazi. Hari ibyo izo mashini zidashobora gukora zigakenera abakozi basanzwe bo kuzifasha.”

Ubwenge buhangano (AI) ni kimwe mu byaganiriweho mu nama mpuzamahanga ku burezi (The Global Learning Conference 2026) yateraniye i Kigali tariki 19-20 Gashyantare 2026,.

Baganiriye ku myigire igezweho ijyanye n’impinduka ziri kuba ku isi mu ikoranabuhaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *