Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngamije Yakuyeho Impungenge Ku Nyandiko Ibanziriza Gukingirwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ngamije Yakuyeho Impungenge Ku Nyandiko Ibanziriza Gukingirwa COVID-19

admin
Last updated: 04 March 2021 6:43 pm
admin
Share
SHARE

Kuva iki cyumweru cyatangira inkuru ishyushye mu gihugu zirimo n’ijyanye n’inkingo za COVID-19, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 zizatangira guhabwa abantu kuri uyu wa Gatanu.

Ubu amaso yerekejwe kuri gahunda y’ikingira, ari nako bamwe bibaza byinshi ku nyandiko igomba kuzuzwa mbere y’uko umuntu ahabwa urukingo rwa COVID-19.

Iyo nyandiko yo “kwemera ku bushake gukingirwa COVID-19”, umuntu azajya abanza kwandikwa amazina, igitsina, nimero ya telefoni n’aho atuye. Agomba kuba afite nibura imyaka 16 ugendeye ku byo umuntu abanza kwemeza.

Mu ngingo zayo zatinzweho harimo igira iti “nsobanukiwe ko bidashoboka guhita hamenyekana ingaruka zose zishoboka zishingiye ku guhabwa uru rukingo. Nsobanukiwe n’ibyiza ndetse n’ingaruka zo guhabwa urukingo rwavuzewe haruguru;”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

“Nasomye/nasomewe kandi nasobanuriwe ibirebana n’uruhushya rudasanzwe rwo gutanga no gukoresha uru rukingo rwa COVID-19, nkaba niyemeje kuruhabwa. Ndashima ko nahawe umwanya n’amahirwe byo kubaza ibibazo byose birebana n’iki gikorwa kandi ibisubizo nahawe byanyuze.”

Mu batanze ibitekerezo kuri iyo nyandiko, Yves Mugabo (@Obelyves) yanditse kuri Twitter ati “Ahubwo se ko Ministre @DrDanielNgamije yavuze ko izo nkingo zizewe, ayo masezerano twabanza gusinya yaba ari ay’iki? Njye binteye impungenge.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yahumurije abatekereje cyane kuri iyo nyandiko, avuga ko atari amasezerano kuko ntaho abantu babiri bashyira umukono.

Kuri iyo nyandiko nubwo uwakingiwe hajyaho amazina ye, ntaho asinya ahubwo hashyirwaho umukono w’umuntu wakingiye.

Yanditse kuri twitter ati “Ntabwo ari amasezerano. Ni inyandiko yerekana ko uhahwe serivisi ayemeye. Ibi ni ibisabwa mu mitangire myiza ya serivisi z’ubuzima, aho uje atugana amenya anakemera serivisi ahabwa.”

- Advertisement -

Wigira impungenge . ntabwo ari amasezerano kuko ntaho abantu babiri bashyiraho https://t.co/cjr8hz1iJp nyandiko yereka ko uhahwe service ayemeye .Ibi nibisabwa mumitangire myiza ya service z'ubuzima aho uje atugana amenya anakemera service ahabwa@RwandaMOH https://t.co/x1b30qzUcy

— Dr. Ngamije Daniel (@DrDanielNgamije) March 3, 2021

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer, zagejejwe mu Rwanda ku bufatanye bwa gahunda mpuzamahanga igamije gufasha ibihugu kubona inkingo, COVAX.

Zikomeje kugezwa mu bitaro by’uturere, intego ni uko kuri uyu wa Kane zirara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima 508 bya Leta mu gihugu hose. Ni ho igikorwa cyo gukingira kizabera.

Izo nkingo zizahabwa abantu 171.480 batoranyijwe mu matsinda afite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 cyangwa kuzahazwa na yo. Zizahabwa abazikeneye mu masaha 48 ari imbere guhera kuri uyu wa Gatanu.

Izi nkingo zizaterwa ku kuboko, buri muntu akazaziterwa inshuro ebyiri kugira ngo byizerwe ko akingiwe neza. Hagati y’urukingo rumwe n’urundi hajyamo nibura ibyumweru bitatu.

Iyi nyandiko izajya yuzuzwa mbere yo gukingira umuntu COVID-19
TAGGED:COVID-19featuredNgamije Daniel
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe y’u Rwanda Y’Amagare Yitwaye Neza Mu Misiri, Itwara Imidari
Next Article Primus Yitiriwe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Kuri Miliyoni Zisaga 600 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?