Minisitiri Prof Bayisenge Yagize Icyo Asaba Abagore Batowe Muri Komite Ku Murenge

Prof Jeannettte Bayisenge ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango nyarwanda yasuye site z’amatora mu Karere ka Kicukiro asaba abagore batowe muri Komite zabo kuzagira uruhare mu kubaka umuryango utekanye.

Yabasabye kuzagira uruhare mu gukumira amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, gukumira ibituma abana basambanywa ndetse no kunoza imirire y’abana bato.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Turere habaye amatora y’abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere.

Akarere ka Kicukiro kagizwe n’imirenge icumi.

- Kwmamaza -
Akarere ka Kicukiro

Muri iyo iy’icyaro ni ibiri ni ukuvuga uwa Gahanga n’uwa Masaka.

Iyi mirenge nayo ifite icyaro kiri guturwa cyane n’abantu bifite k’uburyo bidatinze nayo izaba yarabaye umujyi.

Gatuwe n’abaturage 318,564 barimo abagore bangana na 48% n’aho abagabo bangana na 51.3%

Ni ko karere ka mbere imibare yerekana ko gafite abakene bacye mu Rwanda.

Mu Rwanda muri rusange haracyari ibibazo by’imirire mibi akenshi biterwa n’ubujiji butuma ababyeyi badategurira abana amafunguro yuzuye ibyangombwa ngo bakure neza kandi ateguranye isuku.

Ibi bituma abana benshi bagwingira, ahagaragara iki kibazo kurusha ahandi hakaba ari mu Karere ka Nyabihu.

Umwana utarariye neza ubura ibilo akagwingira

Ku byerekeye amakimbirane mu ngo, imibare itangazwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha yerekana ko mu ngo hakiri ikibazo cy’amakimbirane akenshi aterwa no kutumvikana ku masambu, k’ugucana inyuma n’ibindi.

Ku byerekeye gusambanya abana, inzego za Leta zikunze kuvuga ko ababyeyi muri iki gihe bateshutse ku nshingano zabo zo gukurikirana abana babo ahubwo bahugira mu ‘gushaka ubuzima.’

Umwana aba agomba kurya indyo ihagije kandi yuzuye ibyangombwa byose ngo akure neza

Uku gushaka ubuzima gutuma ababyeyi batamenya uko abana babo babayeho, inshuti zabo izo ari izo n’ibyo bakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikoresha murandasi.

Ku rundi ruhande ababyeyi bavuga ko imiterere y’ubuzima bw’iki gihe itabemerera gukurikirana abana babo neza nk’uko byahoze.

Abenshi bazinduka kare bakajya ku kazi, bwakwira bakajya kwiga cyangwa gukora akandi kazi kugira ngo bazabone amafaranga yo gutunga ingo, kwishyura amashuri n’ibindi bijyana n’ubuzima bw’iki gihe busaba gukora cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version