Uko Ambasaderi W’U Bwongereza Mu Rwanda Asobanura Inkoni Y’Umwamikazi

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon Omar Daair yatangaje ko  inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.

Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham  mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri Tariki 09, ikazahava tariki 12, Ugushyingo, 2021.

Ambasaderi Daair yavuze ko imikino ya 2022 ari uburyo bwiza bwo guhuza abaturage ba Commonwealth.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko ari byiza ko iriya mikino izaba mu mwaka n’u Rwanda ruzaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth.

Tariki 21, Nyakanga, 2021 nibwo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yatangiye akazi mu Rwanda.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II

Yanditse kuri Twitter ko yishimiye ikirere cy’u Rwanda kandi ko n’ubwo icyo gihe bitari byoroshye gutembera kubera Guma mu Rugo, ariko ngo  yizeye ko azatembera igihe nikigera akareba ibyiza byarwo.

Yanditse ati: “ Ku munsi wa mbere mu kazi kanjye mu Rwanda, nishimiye ikirere cy’inaha. N’ubwo ntashobora gutembera ngo ndebe uko hirya no hino hameze, ariko ndizera ko ibintu nibisubira mu buryo nzatembera nkareba Kigali n’u Rwanda muri rusange.”

U Bwongereza ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Kugeza ubu ariko si inzira iharuye gusa, kuko hari ibibazo byagiye bivugwaho menshi mu mubano w’ibihugu byombi.

Magingo aya byinshi ntibirabonerwa umuti.

Ni akazi gategereje Ambasaderi Daair  uheruka gusimbura Joanne Lomas.

Ni umugabo uvuga ko afite amateka yihariye kuri uyu mugabane, kuko akomoka ku babyeyi b’Abarabu bavukiye muri Tanzania.

Yanakoze inshingano zitandukanye mu Misiri, Sudani na Sudani y’Epfo.

Mu kiganiro Ambasaderi Daair yahaye abanyamakuru nyuma gato yo gutangira akazi ke, yagize ati: “Ibyo nzibandaho, ntabwo ntekereza ko ibyo ibihugu bishyize imbere bishingira ku gushaka kw’abanyamahanga, bityo njye n’itsinda turi kumwe turi hano ngo dufashe u Rwanda kugana mu cyerekezo rwifuza kuganamo.”

Zimwe muri izo nzego ni uburezi muri gahunda nko kuzamura ubushobozi bw’abarimu mu kwigisha Icyongereza, guhanga imirimo n’iterambere ry’ubukungu, ubuhinzi, ubucuruzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda kandi rukomeje gukorana n’u Bwongereza mu itegurwa ry’Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth, izabera mu Rwanda mu mwaka utaha nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera COVID-19.

Ni inama u Bwongereza buzashyikirizamo u Rwanda ubuyobozi bw’uyu muryango.

Ubutumwa bwa Amb Omar Daair
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version