Minisitiri Soraya na Gatete Mu Ba Mbere RwandAir Yajyanye i Bangui

Ni ubwa Mbere abagenzi bahagurutse i Kigali berekeza Bangui bari mu ndege za RwandAir. Ku ikubitiro yajyanye abantu 37 barimo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madamu Soraya Hakuziyaremye na Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb Claver Gatete.

Ni urugendo rwa 30 RwandAir itangije mu mahanga , ikazajya ijya i Bangui inshuro ebyiri mu Cyumweru ni ukuvuga ku wa Gatatu no ku Cyumweru.

RwandAir yari isanzwe ijya i Douala muri Cameroun, iki kibaka ari kimwe mu bihugu bitanu bihana imbibi na Centrafrique.

Umuyobozi wa RwandAir Madamu Yvonne Manzi Makolo yabwiye Taarifa ko abantu bahagurutse bajya i Bangui barimo abacuruzi n’abandi bakora mu zind nzego z’ubuzima bw’igihugu.

- Advertisement -

Aherutse kuvuga  ko ‘gutangiza ingendo muri kiriya gihugu ari uburyo u Rwanda rwashyizeho bwo kurwagurira amarembo muri Afurika.’

Iyo witegereje ku ikarita ya Centrafrique, ubona ko ari igihugu kiri hagati y’ibindi kandi ko ingendo z’indege zaba ari uburyo bwiza ku gukura mu bwigunge abagituye kuko kidakora ku Nyanja.

Ingendo z’indege kandi zizafasha abaturanyi ba Centrafrique kubona uko bayigeramo ndetse bakagera no mu bindi bihugu biyikikije aribyo: Cameroun, Chad, Sudan, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo-Brazzaville.

Makolo avuga kandi ko bizazahura ubukungu bw’u Rwanda bwagezweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version