Minisitiri W’Imari Wa Tanzania Amaze Iminsi Arembye

Minisitiri Philip Mpango amaze iminsi mu bitaro

Uburwayi bukomeje guca igikuba mu bayobozi bakomeye muri Tanzania, ubu ugezweho ni Minisitiri w’Imari Philip Mpango, umaze iminsi arembye ku buryo byageze n’aho yongererwa umwuka.

Iki gihugu kimaze igihe kivuga ko nta burwayi bwa COVID-19 gifite, gusa ibimenyetso by’indwara ikomeje kwibasira abantu benshi bica amarenga ko yaba ariyo ikomeje kubahitana. Mu byumweru bitatu bishize hapfuye abantu 10 bakomeye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abaturage benshi batunguwe ubwo babonaga imbere y’abanyamakuru Minisitiri Mpango, mu gihe byari bikomeje guhwihwiswa ko yishwe na Coronavirus. Yari akikijwe n’abaganga b’Ibitaro Byitiriwe Benjamin Mkapa, amaze iminsi arwariyemo.

Mu gihe we yavugaga ko yakize, yagaragaye afite intege nke cyane, afite ijwi rito ridasohoka neza kandi afite n’inkorora idacika, nka kimwe mu bimenyetso bya COVID-19.

- Advertisement -

Yabwiye abanyamakuru ko arimo gukira indwara atatangaje izina, yatumye amara iminsi mu bitaro, ari naho inkuru z’urupfu rw’abanyapolitiki bakomeye zagiye zimusanga.

Yagize ati “Nabanje kuvurirwa mu rugo mu minsi 14, hano mpamaze indi minsi 14. Naje banshyize ku icupa rinyongerera oxygene, ariko mu minsi itatu ishize ntabwo nigeze ndikoresha. Uyu munsi rero abaganga bansezereye, niteguye gusubira mu kazi.”

Nubwo atigeze akomoza ku ndwara imaze iminsi yaramuhejeje hasi, Minisitiri Mpango yatinze cyane ku cyorezo cya COVID-19. Yibukije abaturage kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, harimo no kwiyuka, ibizwi nka steaming, birimo gukoreshwa cyane muri Tanzania.

Mu gihe byari byatangiye kuvugwa ko uyu mugabo yapfuye, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Perezida Magufuli yatangaje ko ahubwo arimo koroherwa.

Tanzania iheruka gusaba abaturage guhagurukira COVID-19 bakambara n’udupfukamunwa, mu gihe mu nshuro nyinshi ubuyobozi bw’iki gihugu bwakunze kuvuga ko Imana yayibakijije.

Mu minsi ishize hari abantu bakomeye bahitanywe na COVID-19, barimo Seif Sharif Hamad wari Visi Perezida wa Zanzibar. Mu cyumweru gishize kandi Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma ya Tanzania, John Kijazi na we yarapfuye, bitangwazwa ko yazize ibibazo by’umutima.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru kandi Tanzania yapfushije Prof Benno Ndulu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’icyo gihugu.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version