Hasabwe Iperereza Rishya Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ingabo z'u Bufaransa zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyamategeko b’imiryango itandukanye bandikiye abacamanza bo mu Bufaransa, basaba gutangiza iperereza rishya ku ruhare rw’abari abayobozi b’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abunganizi b’imiryango irimo Survie, Ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banditse basaba ko hakurikiranwa ibimenyetso biheruka gihishura ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, yatanze amabwiriza yo guha amayira abari bamaze gukora Jenoside.

Icyo gihe bemerewe guhunga igihugu banyuze muri zone turquoise yagenzurwaga n’ingabo z’Abafaransa. Ni igikorwa cyatumye, uretse kuba baracitse ubutabera, banabonye uburyo bwo gushinga imitwe yitwaje intwaro yakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugeza magingo aya, irimo FDLR.

Abo banyamategeko bashingiye ku nyandiko yabonywe n’umushakashatsi François Graner mu madosiye y’uwari umujyanama wa François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mu 1994, nk’uko AFP yabitangaje.

Iyo nyandiko igaragaza ko mu gihe u Bufaransa bwasabwaga guta muri yombi abari bamaze gukora Jenoside, ahubwo biturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, bemerewe gukomereza muri Zaire.

Ubwo butumwa bwohererezanywaga hagati ya Yannick Gérard wari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda n’ibiro bya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Gérard wari uzi neza abakoraga jenoside, yamenyesheje Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cye ko bari mu gice cyagenzurwaga n’ingabo zabo, asaba ko batabwa muri yombi cyangwa bagashyirwa ahantu baba bacungiwe umutekano.

Nyamara ku wa 15 Nyakanga 1994, Bernard Emié wari umujyanama wa Juppé yasinye ku butumwa bwamenyeshaga abari mu Rwanda, ko bakwiye kubwira mu ibanga abari mu gice cyabo bakakivamo.

Bernard Emié wari umujyanama wa Minisitiri Juppé, ubu ni umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE.

Abasabye iperereza bavuga ko icyo ari ikindi kimenyetso cy’uburyo u Bufaransa bwateye inkunga abakoze Jenoside. Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyakomeje kuba impamvu y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu bagarutsweho ko bakwiye guhatwa ibibazo muri iri perereza rishya harimo Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we. Undi ni Hubert Védrine wari umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida Mitterrand, kimwe na Yannick Gérard wari ambasaderi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version