Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Ari i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Minisitiri W’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Ari i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2025 2:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Angie Motshekga uyobora Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo(aha yari akiri muri Minisiteri y'uburezi mu myaka 2 ishize)
SHARE

Madamu Angie Motshekga uyobora Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo ari i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ku cyakorwa ngo M23 isubizwe inyuma.

Abarwanyi b’uyu mutwe baravugwa mu bice byegera Goma ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo.

Itangazo riri kuri X rivuga ko urugendo rwa Angie Motshekga rwatangiye kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba rukazarangira tariki 25, Mutarama, 2025 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Iri tangazo rya Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo rivuga ko uwo muyobozi agenzwa no kureba uko ingabo z’igihugu cye zitwaye, rukaba uruzinduko ruri mu cyo bise ‘Soldier First Principle’ kiranga politiki ye.

Hasanzwe hari ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Afurika y’Epfo bukubiye mu kiswe Memorandum of Understanding Defense Cooperation.

Azasura kandi ingabo z’igihugu cye zikorera muri SADC.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21, Mutarama, 2025,  Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagariye na mugenzi we wa DRC witwa Felix Tshisekedi bahuriye i Davos mu Busuwisi ahari kubera inama zigize ikitwa World Economic Forum.

Nta makuru yatangajwe kubyo baganiriyeho, gusa abasesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Abakuru b’ibihugu byombi batabuze kuvuga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni ibiganiro kandi bitabuze kuvugirwamo uko M23 yakomwa imbere itarateza icyugazi umujyi wa Goma usanzwe ari ibirindiro by’ingabo za SADC.

TAGGED:DRCfeaturedGomaIgisirkareIngaboM23MinisitiriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Abanyamerika Bujuje Hoteli Ikomeye
Next Article I Goma Batangiye Guhungira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?