Minisitiri W’Intebe Asaba Abashoramari Kongera Ishoramari Mu Rwanda

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Umudugudu w’ikoranabuhanga Kigali Innovation City, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko niwuzura ukwiye kuzabera abashoramari mpuzamahanga amahirwe yo gushora mu Rwanda.

Ni umudugudu uzubakwa ku ngengo y’imari ya Miliyari $2, ariko amafaranga azajya ashorwa mu byiciro nk’uko Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Francis Gatare yabibwiye itangazamakuru.

Ngirente, ku ruhande rwe, avuga ko uretse kuba uriya mudugudu ari inyubako yihagazeho kubera ikoranabuhanga riyirimo, ari n’amahirwe ku bantu bafite impano n’ubundi buhanga ngo babwerekane bityo babone aho bahindurira inzozi zabo impamo.

Asanga niwuzura uzaba uburyo ku bashoramari bo hirya no hino kugira ngo baze kuhakorera imishinga yabo y’ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -

Yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubaka ibikorwaremezo by’ingeri zitandukanye mu rwego rwo kuzamura abarutuye no gukurura abashoramari mpuzamahanga.

Ati: “ Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje bidasubirwaho kuzakora ku buryo ibizakorerwa muri uyu mudugudu w’ikoranabuhanga bigera ku ntego zatumye ubaho”.

Ngirente avuga ko mu byo u Rwanda ruzakora byose bizaba bishingiye ku ikoranabuhanga.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, Francis Gatare avuga ko ishoramari rizakorerwa muri uriya mudugudu w’ikoranabuhanga rizagirira akamaro Abanyarwanda bose.

Asanga kandi rizafasha n’abandi bashaka kuza mu Rwanda kuhigira imishinga yazamura aho bakomoka kubona ahantu hazima ho kubikorera.

Gatare avuga ko kuba uriya mudugudu wubatswe mu cyanya gisanzwe kirimo za Kaminuza zikomeye ndetse na Kaminuza y’u Rwanda bizaha abanyeshuri n’abashakashatsi kubona aho bakorera akazi kabo.

Francis Gatare avuga ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashoye mu iyubakwa ry’uriya mudugudu hagamijwe ko uzungukira Abanyarwanda n’abandi bazashaka kuruzamo bakahahangira udushya mu ikoranabuhanga.

Ati: “ Aha muri Kigali Innovation City ni ahantu hateganyirijwe guhurira abantu bashaka gutangiza ibikorwa bya business zivanga ubumenyi n’ibikoresho ahenshi bishingiye ku bumenyi buba bwavuye mu bushakashatsi”.

Avuga ko muri uriya Mudugudu hazubakwa n’amacumbi y’abanyeshuri n’abandi bahakorera kugira ngo bazabone aho baba.

Umuyobozi wa RDB avuga ko haba mu kubaka uyu Mudugudu no mu kuzamura ibihakorerwa byose bizaha abantu akazi kandi ngo imirimo ihoraho igera ku 50,000 niyo izatangira ihakorerwa.

Ibikorwa by’ikoranabuhanga bizahakorerwa bizajya byinjiriza u Rwanda agera kuri miliyoni $150 ku mwaka.

Hagati aho mu kubaka uriya mudugudu hari Banki yatanze inguzanyo y’amafaranga y’ibanze mu kubaka kiriya gikorwaremezo.

Ni Banki yitwa BADEA, ikaba Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere mpuzamahanga.

Uriya Mudugudu uzacungwa n’Ikigo Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane cyitwa Kigali Innovation City Corporation.

Umushinga wose ufite ingengo y’imari ya Miliyari $2.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version