U Rwanda Rugiye Kubaka Umudugudu W’Ikorabuhanga Wa Miliyari $2

Mu Karere ka Gasabo  hagiye kubakwa umudugudu uzahangirwamo iby’ikoranabuhanga witswe Kigali Innovation City.

Ni umushinga mugari kandi wihariye muri Afurika uzatuma u Rwanda ruhinduka igicumbi cy’abahanga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ry’amoko yose.

Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya Miliyari $ 2.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula avuga ko igitekerezo cyo kuzubaka uyu mudugudu cyatangiye mu myaka 10 ishize.

Avuga uko uyu mushinga uzaba wuzuye, bizaha Abanyarwanda n’abaturage ba Afurika muri rusange ahantu ho kwicara bagakora imishinga ibateza imbere.

Uyu mudugudu uzubakwa ku buso bwa hegitari 61, ukazaha akazi abantu 50,000.

Ku rundi ruhande, hari abanyeshuri 2,600 bari kwiga hirya no hino ku isi bazaza kuba abakozi mu  bigo bitandukanye bizubakwa muri uyu Mudugudu wagereranya na Silicon Valley yo muri California, USA.’

Muri Silicon niho ibigo nka Google, Meta, Microsoft n’ibindi bikorera ikoranabuhanga muri Amerika biherereye.

Ibigo bizakorera muri uriya Mudugudu bizakora imishinga itandukanye mu mibare, ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa, ikoranabuhanga mu bucuruzi, ubwenge buhangano no mu bindi bice bya gihanga.

U Rwanda kandi ruteganya kuzajya rwungukira  Miliyoni $150 mu mishinga ruzafasha amahanga kugeraho binyuze mu bizakorerwa muri uriya mudugudu.

Hari na  Miliyoni $300 rwitegura kuzakura mu mafaranga azarushorwamo mu rwego rwo kuzamura iyo mishinga mu ikoranabuhanga.

Rusanganywe n’ibindi bigo bihanga udushya mu ikoranabuhanga nka Norresken Africa ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version