RDF Irashaka Kongera Ubufatanye N’Ingabo Za Bangladesh

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwakiriye kandi buganira n’abasirikare bakuru mu ngabo za Bangladesh bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Itsinda ryabo riyobowe na Brig Gen Sazedul Islam.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga niwe wabakiriye ariko iby’uko umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo wifashe babisobanurirwa na Colonel Stanislas Gashugi uyobora ibikorwa muri RDF.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yavuze ko u Rwanda rufite ibyo umusirikare wese yifuza kugira kuko ibihe byari bigoye mu ngabo z’u Rwanda byarangiye.

Ati: “Dufite ibyo umunyeshuri yifuza kugira. Iminsi mibi yarashize, ariko byanze bikunze byadusigiye inkovu. Ubu ni impinduramatwara kandi ntibigomba guhagarara”.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gutanga amasomo y’ingirakamaro ku bantu bose bifuza kurwigiraho.

General Muganga yavuze ko u Rwanda rusanganywe imikoranire n’ingabo za Bangladesh ariko ishobora kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi w’intumwa zoherejwe n’igisirikare cya Bangladesh witwa Brig Gen Sazedul Islam yagaragaje amateka  ya gisirikare ibihugu byombi bisangiye anavuga ko hari byinshi igihugu cye gishaka kwigira ku Rwanda.

Ati: “Twaje kureba  uko dushobora gusangira aya masomo y’umwuga. U Rwanda rukomeje kugana mu nzira nziza”.

Abayobozi mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Bangladesh bashimye intambwe u Rwanda rwagezeho mu kubaka inzego z’umutekano zikora kinyamwuga kandi ziteye imbere.

Bavuze ko bifuza kugirana ubufatanye narwo mu bijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mashuri ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Bangladesh ifite ikigo cya gisirikare kitwa Bangladesh National Defence College.

U Rwanda rwo rufite ibigo bitandukanye birimo na RDF Command And Staff College gikorera i Musanze ndetse na Rwanda Peace Academy ahigirwa ibyo kujya kugarura no gucunga amahoro hirya no hino ku isi.

Rurateganya no kuzubaka Kaminuza mpuzamahanga ikomeye yigisha ibya gisirikare.

Intumwa za Bangladesh ziri mu ruzinduko rw’iminsi irindwi.

Ku munsi wazo wa mbere zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, zunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguye.

Zasuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’u Rwanda.

Ahandi zizasura ni ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Banki ya Gisirikare (ZIGAMA CSS), Icyicaro cy’Ubwishingizi bwa Gisirikare (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare bitangirwamo amasomo y’ubuvuzi (RMRTH) n’izindi nzego zitandukanye za Leta n’izabikorera.

Bangladesh ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Aziya, kikiba igihugu cya munani gituwe cyane kandi kikagira ubucucike bunini cyane kuko gituwe n’abantu  miliyoni 170 ku buso bwa kilometero kare 148,460.

Gisangiye imipaka na Nepal  n’Ubushinwa.

Umurwa mukuru wa Bangladesh ni Dhaka.

Bangladesh ni igihugu giherereye mu Majyepfo ya Aziya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version