Minisitiri W’Intebe Ashima Banki Zakuye Abantu Mu Ngaruka Za COVID-19

Ubwo yatahaga k’umugaragaro inyubako nshya ya Banki ya I&M, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente  yashimye uruhare Banki muri rusange zagize mu guteza imbere ubukungu ariko cyane cyane mu kuguriza abantu ngo bivane mu ngaruka za COVID-19.

Inyubako ya I&M yiswe Nine on the Avenue

Yubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Dr Edouard Ngirente yashimiye inama y’ubutegetsi n’ubuyobozi bwa I&M Bank kuba barashoye imari mu rwego rw’amabanki kuko rugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu.

- Advertisement -

Nyuma yo gufungura k’umugaragaro iriya nyubako, Dr Ngirente yabwiye abari aho ati: “Banki ni zo za mbere zitanga inguzanyo ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo. Zikabika neza ibyo abantu babitsa muri banki. Twishimira ko umusanzu wanyu mu gutuma abantu bakorana n’’bigo by’imari kandi uyu musanzu utanga umusaruro.”

Avuga ko k’ubufatanye na Guverinoma, urwego rw’imari rwabaye ingenzi mu guteza imbere umuco wo kuzigama  kandi kuzigama ni bumwe mu buryo bufasha abantu kugira  ejo hazaza mu bijyanye n’imari.

Yavuze ko inguzanyo za Banki zatanze zafashije abantu kubona amafaranga yo kongera kuzanzahura ubukungu bwabo bwari bwaratubiswe hasi n’ingaruka za COVID-19.

Uko kuzahura ubukungu byatumye hari n’abahanga imirimo batanga akazi ku bantu batari bagafite bityo babona uko bibeshaho banazigamira imiryango.

Yababwiye ko Leta y’u Rwanda ishima uburyo banki z’ubucuruzi zavuguruye ibijyanye n’amasezerano bagiranye n’abakiliya babo hagamijwe kubafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi wa Banki ya I&M Banki witwa  Niyibizi Bonaventure avuga ko n’ubwo imirimo yo kubaka yagiye ikomwa mu nkokora na COVID-19 ariko yaje kurangira neza, ubu intego ikaba ari ugukora ngo abakiliya babone serivisi nziza.

I&M Bank ifite abakozi basaga 400, ikanakorana n’aba agents hafi ibihumbi 14.

Inzu yatashywe ifite ibice bibiri kimwe gifite amagorofa atanu ikindi gifite amagorofa icyenda.

Yubatswe mu gihe cy’imyaka ine, ikaba ifite agaciro ka Miliyari Frw 25.

Ifite ahakirirwa abakiriya ba I& Bank, icyumba cyihariye gifasha mu gucunga umutekano w’amakuru ya Banki (Cyber Security) ndetse n’igifasha mu kurinda ubuzima bw’inyubako.

Ubuyobozi bwa I&M Bank buvuga ko igitekerezo cyo kubaka iri gorofa cyaje mu mwaka wa 2014 hagamijwe kubona ahantu hagutse ho gukorera bukahakorera n’izindi serivisi zitandukanye.

Imibare kugeza ubu ivuga ko  36% by’abantu bakuru mu Rwanda ni ukuvuga abagera muri miliyoni 2 n’ibihumbi 600 bakoresha serivisi za banki.

Mu yandi magambo bivuga ko  93% by’Abanyarwanda bataritabira gukoresha serivisi za Banki mi burwo buhoraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version