Neymar Aranugwanugwa Muri Chelsea

Amakuru ataremezwa na rumwe mu mpande bireba ariko yamwenywe n’itangazamakuru avuga ko rutahizamu wo muri Paris Saint Germain witwa Neymar anugwanugwa muri Chelsea mu munsi iri imbere, ‘deal’ nirangira.

Ibiganiro biherutse kuba ‘mu ibanga’ hagati ya Perezida wa Paris Saint Germain witwa Nasser Al Khelaifi n’umwe mu bashinze Chelsea witwa Todd Boehly byagarutse ku cyakorwa ngo Chelsea yegukane Neymar.

Ikinyamakuru cyamamaye mu by’imikino  kitwa ESPN kivuga ko  Chelsea izaba yegukanye Neymar bitarenze mu mpeshyi y’uyu mwaka[20223].

Niramuka imwegukanye, izaba imujyanye yaburaga imyaka ine ngo arangize igihe yari yarasinyiye kuzamara muri PSG.

- Advertisement -

Yari buzahave muri Kamena, 2027.

Buri mwaka Neymar yinjiza Miliyoni €30.

Aherutse kuzuza imyaka 31 y’amavuko.

Muri PSG yambara Nomero 10.

Boehly nyiri Chelsea avuga ko ari gushaka uko yagura Neymar bikiri mu maguru mashya kuko ngo hari n’abandi bamunuganuga.

Al Khelaifi na Boehly baherutse guhurira muri Hotel y’i Paris yitwa Arc de Triomphe barasangira banaganira kuri iyo ‘deal’ nk’uko ESPN ibivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version