Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri w’Intebe Ngirente Yitabiriye Irahira Rya Perezida Touadéra Wa Centrafrique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Ngirente Yitabiriye Irahira Rya Perezida Touadéra Wa Centrafrique

admin
Last updated: 31 March 2021 12:09 am
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Dr Ngirente yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean-Bosco Kazura.

Abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango ni Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Minisitiri w’Intebe wa Cameroon Dion Ngute.

Touadéra yarahiriye imbere y’inteko ishinga amategeko, atangira kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Mu ijambo rye amaze kurahira, Perezida Touadéra yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kurwanya umuco wo kudahana ku byaha bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, ku buryo abaturage ba Centrafrique bagomba kubaho mu mahoro n’umutekano.

Yavuze ko azita cyane ku iterambere ry’abaturage no kubaka ubukungu butagira uwo buheza.

Touadéra yatorewe manda ya kabiri mu Ukuboza 2020, agira amajwi 53.16 ku ijana.

Ni amatora yabaye acungiwe umutekano n’ingabo zirimo iz’u Rwanda.

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yitabiriye uyu muhango
TAGGED:Dr Edouard NgirenteDr Vincent BirutafeaturedGen Jean-Bosco Kazura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 80.000 Bafashwe Barenze Ku Mabwiriza Yo Kwirinda COVID-19, Hotel Enye Zirafungwa
Next Article Imodoka Zikoresha Amashanyarazi Mu Rwanda Zashyiriweho Ahandi Ho Kuyavoma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?