Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe W’ U Bwongereza Ari Ku Gitutu Cyinshi Ngo YEGURE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Intebe W’ U Bwongereza Ari Ku Gitutu Cyinshi Ngo YEGURE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2022 12:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Borris Johnston ari ku gitutu cyinshi ngo yegure nyuma y’uko bimenyekanye ko ubwo abandi Bongereza bari bari muri Guma  mu rugo, we na bamwe mu bagize Guverinoma ye, bahuye kenshi bagakora ibirori kandi ari bo bashyizeho ibyemezo bya Guma mu rugo.

Naramuka yeguye kubera iyo mpamvu, azaba akurikiye uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ye witwa Matt Hancock weguye nyuma y’igitutu cyamushyizweho nyuma y’amashusho yamufashwe ari gusomana n’umwe mu bagore bakoranaga kandi kwegerana bitari byemewe.

Tariki 27, Kamena, 2021 nibwo uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe Borris Johnston inyandiko irimo ubwegure bwe, iremerwa asimbuzwa Sajid Javid.

Ku byerekeranye n’ibibazo Borris Johnston afite, kuri uyu wa Kane yitabye Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza ababwira ko yicuza ibyo yakoze ubwo yitabiraga ibirori byari byateguwe na bamwe mu bo bakorana, akemeza ko yagiye yo azi ko ari inama y’akazi yitabiriye, ko atari azi ko ari ibirori.

Borris Johnston yavuze ko umutimanama we umukomanga kuko yashyizeho amategeko ariko ‘biza kugaragara’ ko atayakurikije we hamwe n’abandi ba Minisitiri bakorana.

Yavuze ko, by’umwihariko, asaba imbabazi urubyiruko rwashyiriweho amabwiriza ya Guma mu rugo, ntirwabona uko rwidagadura cyangwa ngo rukore ibindi bikorwa rwifuzaga kandi rwakundaga.

Ibyo yaba yarakoze byose ariko, Borris avuga ko atabikoze ku bwende bwe, ni ukuvuga ubushaka bwo kwica nkana amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo yabikoze azi ko ari mu nama cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano runaka n’akazi.

Mbere y’iki kibazo kiri kuvugwa kuri Alexander Boris de Pfeffel Johnson( Borris Johnston) muri Kanama, 2021 nabwo yari yashyizwe mu majwi n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza rimushinja gukora mu kigega cya Leta agakuramo amafaranga akayakoresha mu gusana Ibiro bye byitwa 11 Downing Street.

Hibazwaga niba mbere yo kubikora hari abo yagishije inama, igihe yaba yarabikoreye no kumenya igikubiye mu masezerano yagiranye n’ikigo cyabikoze.

Kugeza ubu ibyo kwegura kwa Borris Johnston biracyahanzwe amaso!

U Bwongereza: Igihugu gifite ba Minisitiri b’Intebe begura kurusha ahandi…

Umwe mu bantu bakubwira imvune zo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ni Bwana Tony Blair.

Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza guhera muri 1997 kugeza muri 2007. Mbere y’uko aba we, ntiyari yarigeze akora mu nzego z’ubuyobozi mu Bwongereza.

Avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe bitamworoheye kubera ko ari akazi gasaba gufata imyanzuro buri munsi kandi gahangayikisha kuko itangazamakuru, abandi banyapolitiki…bose baba bacungira  Minisitiri w’Intebe hafi.

Hari mu kiganiro Blair yahaye BBC Radio 4, cyari kigamije gusesengura akazi kakozwe na Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza mu myaka 300 ishize.

Tony Blair yagize ati: “  Umbajije niba kuba Minisitiri w’Intebe byaranyuze naba nkubeshye kuko nabaye we mu buryo ntari niteguye kandi erega ni akazi kagoye, gasaba kuba maso no gufata imyanzuro buri munsi kandi ikomeye.”

Iyi ishobora kuba ariyo mpamvu yatumye guhera muri 2007 ataherukaga muri Politiki.

Uretse Tony Blair weguye kubera itangazamakuru ryashyize ahagaragara iby’uko yabeshye Inteko ishinga amategeko ikemeza ko ingabo z’u Bwongereza zijya muri Iraq guhirika Saddam zimuziza ko yari atunze ibitwaro bya kirimbuzi kandi ntazo,  uwamusimbuye witwa Goldon Brown nawe yaje kwegura.

Yasimbuwe na David Cameron.

Cameron yatangije umushinga wo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi biramunanira aza kwegura.

Hari mu mwaka wa 2016.

Yasimbuwe na Madamu Theresa May nawe byaje kunanira ndetse we yaje kurira imbere yaza cameras z’abanyamakuru ubwo yatangazaga ubwegure bwe.

Yavuze ko umuhati yashyizeho wo gukura igihugu cye mu Bumwe bw’u Burayi wanze kugira icyo ugeraho.

Ubu ni ukureba uko ibya Borris Johnston bizarangira.

TAGGED:BorrisBwongerezafeaturedIntebeMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Abacamanza
Next Article Australia Yongeye Gutesha Agaciro Visa Yahawe Novak Djokovic
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?