Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yasabye abaturage ba Ethiopia ko bagomba kwitangira igihugu, muri iki gihe gisumbirijwe n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Ni ibihe bikomeye muri Ethiopia ku buryo Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaze gusaba abadipolomate bayo badakora mu mirimo y’ingenzi cyane kuva bwangu muri icyo gihugu. Ni nyuma yo gusaba abaturage bayo bose gutaha.
Ni intambara imaze umwaka, mu gihe ubwo guverinoma ya Ethiopia yatangizaga urugamba ku barwanyi ba TPLF mu Ugushyingo 2020, yibwiraga ko ruzamara iminsi mike.
Minisitiri w’Intebe Abiy kuri uyu wa Gatandatu yanditse kuri Twitter ati “Hari ibitambo bigomba gutangwa, ariko ibyo bitambo bizarokora Ethiopia.”
“Twagize ibigeragezo n’imbogamizi kandi byaradukomeje. Dufite inshuti nyinshi zatwiyunzeho ziruta abantu baduteye umugongo.”
Aya magambo ya Abiy aje nyuma y’umunsi umwe imitwe icyenda yiyunze hamwe na Tigray People’s Liberation Front (TPLF), mu ntego zo guhirika ubutegetsi bwe ku ngufu cyangwa binyuze mu mishyikirano.
Guverinoma yamaganye iryo huriro nk’igikoresho cyo kwimenyekanisha.
Ibindi bihugu birimo Saudi Arabia, Sweden na Norway byasabye abakozi ba ambasade zabyo gutaha.
Intumwa yihariye ya Amerika mu ihembe rya Afurika, Jeffrey Feltman, iheruka muri Ethiopia aho yanahuye n’abayobozi batandukanye b’igihugu.
Mu biganiro byasabaga guhagarika intambara, hari amakuru ko Guverinoma ya Ethiopia n’Intumwa yihariye ya Amerika bananiwe kumvikana ku nzira yakoreshwa mu guhagarika amakimbirane.
Amakuru avuga ko Guverinoma ya Ethiopia yanze ibiganiro na TPLF ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba, ahubwo isaba ko uvana ingabo zawo mu gace ka Amhara.
Mu cyumweru gishize TPLF yavuze ko yafashe uduce tw’ingenzi cyane muri Amhara, ndetse ku wa Gatatu watangaje ko wafashe umujyi wa Kemissie muri kilometero 325 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.
TPLF yongeyeho ko irimo gufatanya urugamba na Oromo Liberation Army, ndetse ko gahunda ari ugukomeza berekeza mu murwa mukuru.
Ku wa Kabiri Ethiopia yashyizeho ibihe bidasanzwe by’amezi atandatu.
Guverinoma yavuze ko izakomeza kurwana kugeza itsinze urugamba.