Minisitiri w’Intebe wa Sudan Yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yeguye mu nshingano ze, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye irimo kuba muri iki gihugu.

Abaturage benshi bakomeje kwamagana amasezerano yagiranye n’inama ya gisirikare iyoboye igihugu mu nzibacyuho, ubwo yasubizwaga ku butegetsi nyuma yo gukurwaho mu Ukwakira 2021.

Abigaragambya baririmba ko “ubutegetsi bugomba kuba ubw’abaturage”, bityo ko abairikare bagomba kubwegurira abasivili.

Gusa ukwegura kwa Hamdok kwatumye guverinoma yose isigara igenzurwa n’igisirikare.

- Advertisement -

Ni ibibazo bikomeje gukururana kuri Sudan, guhera ku ihirikwa rya Perezida Omar al-Bashir mu 2019.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Hamdok yavuze ko igihugu cyari kigeze ahantu habo hateye inkeke.

Ni mu gihe ngo yakoze uko ashoboye ngo ahagarike ko “igihugu cyagwa mu mage akomeye”, ariko ngo ibyo yakoze byose ntacyo byatanze.

Igisirikare kivuga ko cyiteguye kuyobora inzibacyuho, kugeza ku matora azasubiza ubutegetsi abasivili ateganyijwe muri Nyakanga 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version