Minisitiri W’Intebe Wa Sudani Afungiye Kwa Jenerali

Gen Abdel Fattah Al-Burhane yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Sudani aherutse guhirika ku butegetsi witwa Abdallah Hamdok yahise amufungira iwe[kwa Jenerali] kandi azasohoka yo ari uko akaduruvayo gashize mu gihugu.

Umuryango mpuzamahanga wasabye ko uriya musivili arekurwana n’abandi bafunganywe kugira kandi agahenge kakagaruka muri Sudani.

Gen Burhane AFP  ati: ‘Afungiye iwanjye, afite ubuzima bwiza kandi azasohoka ari uko ibintu byasubiye mu buryo.”

Inzego za gisirikare muri Sudan ejo nibwo zataye muri yombi Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok n’abaminisitiri benshi, mu gikorwa gisa no gusubiza ububasha bwose mu maboko y’abasirikare nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abyemeza.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Mbere ibintu byazindutse bimeze nabi muri Sudan, internet ikurwaho ndetse n’irindi tumanaho ryose ntaryakora.

Inzego ziharanira demokarasi muri Sudan zahise zisaba abaturage kwirara mu mihanda, ngo zikumire umugambi w’igisirikare.

Minisiteri y’Itangazamakuru muri Sudan yatangarije kuri Facebook ko abantu bitwaje intwaro bafashe Minisitiri w’Intebe Hamdok bakamujyana mu nzu afungiwemo.

Sudan yari imaze iminsi ibintu byifashe nabi, nyuma y’uko mu kwezi gushize byatangajwe ko haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Abantu benshi barimo abasirikare bahise batabwa muri yombi.

Ni ibintu byongereye umwuka mubi hagati y’abategetsi ba gisirikare na gisivili, bayoboye igihugu mu nzibacyuho guhera muri Kanama 2019, nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga icyo gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version