Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo BioNTech, kigiye kubaka mu gihugu uruganda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’izindi zizaba zikenewe.
Ni amasezerano akubiyemo imikoranire na BioNTech muri urwo rugendo rwo kubaka uruganda rukora inkingo hishishijwe ikoranabuhanga rya mRNA.
Ibi ni ibintu bitanu wamenya kuri uwo mushinga:
Umushinga uzatangira ryari?
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda uzatangira mu mezi make ari imbere.
Ati: “Urwo ruganda ruzatangira kubakwa mu gihugu cyacu mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu. Ruzaba rwuzuye mu myaka ibiri, ruzatangira gukora inkingo.”
Uruganda ruzubakwa he?
Minisitiri Ngamije yavuze ko uwo mushinga uzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.
Biteganywa ko n’izindi nyubako zirushamikoyeho niho zizaba ziri.
Yakomeje ati “Ni ahantu hari ubutaka buhagije igihugu cyatanze, hazajya n’ibindi bikorwa byinshi n’inganda zikora imiti, nicyo bwagenewe.”
Ingengo y’imari izakenerwa
Minisitiri Ngamije yakomeje ati: “Amafaranga azarugendaho ni menshi, umuntu agereranyije ni miliyoni zitari munsi ya miliyoni 100 z’amayero, birumvikana ko ikiguzi kizanozwa neza inyigo zose nizimara kurangira.”
Ingano y’inkingo zizakorwa
Biteganywa ko hazakorwa inkingo za Covid-19, malaria n’igituntu.
Ngamije ati: “Biteganywa ko mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.”
Amafaranga akenewe azava he?
Biteganywa ko uru ruganda ruzubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwasinyanye na European Investment Bank yo gutera inkunga uriya mushinga.
Ngamije yakomeje ati: “Umufatanyabikorwa BioNTech azaza arwubake ndetse mu minsi ya mbere habeho gutanga abakozi bakorana n’abakozi bacu mu guhererekanya ubumenyi, birumvikana ko hazanakurikiraho gukora igice cyo gushyira izo nkingo mu macupa ya yandi mujya mubona tuvomamo iyo turimo gukingira abantu.”