Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe W’Igihugu Cyo Muri Aziya Arwariye Mu Bitaro Kubera Impiswi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Intebe W’Igihugu Cyo Muri Aziya Arwariye Mu Bitaro Kubera Impiswi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2021 7:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro Bya Minisitiri w’Intebe wa Malaysia bitangaza ko Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Muhyiddin Yassin yajyanywe mu bitaro kubera impiswi zikomeye.

Byatangarijwe mu itangazo ryasohowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30, Kamena, 2021 nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29, Kamena 2021 yajyanywe igitaraganya kwa muganga kubera impiswi zikomeye yagize.

Reuters ivuga ko mu  mwaka wa 2018 Muhyiddin yigeze kubagwa inyama yo mu nda yitwa impindura kubera ko yari irwaye cancer.

Minisitiri w’Intebe wa Malysia ari mu bitaro kubera uburwayi bwo mu nda

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Malysia ntibyigeze bitangaza ibitaro Muhyiddin Yassin yagiye kwivurizamo.

Impindura

Ni inyama iba munsi y’igifu ishinzwe kuvubura indurwe zifasha igifu gukora neza.

Izi ndurwe bita enzymes mu Cyongereza zifasha igifu gusya ibiryo .

Impindura ni inyama y’ingenzi mu zigize igice cy’umubiri kiri munsi y’igituza kuko ifasha umubiri gushyira ku murongo amasukari ukenera binyuze mu kurekura imisemburo ikenewe mu rugero rukwiye.

Mu ntangiriro za cancer ziyifata, umuntu nta bimenyetso agaragaza ariko iyo itagaragaye hakiri kare irakomera  bikagaragazwa cyane cyane n’uko umurwayi atangira gutakaza ubushake bwo kurya, agahorota.

Impindura ni inyama ifitiye umubiri akamaro kubera ubufasha iha igifu mu kazi kacyo katajya gahagarara keretse umuntu yapfuye

Kugira ngo avurwe hari igihe bisaba ko abagwa iriya nyama ndetse rimwe na rimwe ikavanwamo.

 

TAGGED:CancerfeaturedIbitaroImpinduraImpiswiMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Zikomeye Zatumye Ingamba Zo Kurwanya COVID-19 Mu Rwanda Zikazwa
Next Article Kubura Intwaro Kw’Abarwanyi Bo Muri Tigray Bizazambya Ibintu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?