Sébastien Lecornu uherutse kugenwa ngo abe Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa arateganya impinduka zikomeye mu micungire y’umutungo wa Leta zirimo no gukuraho ibyo abahoze muri Guverinoma bagenerwaga. Ni mu rwego rwo gushaka uko igihugu cyakwishyura imyenda gifite ari nako kirinda gusesagura bike gisigaranye.
Lecornu ateganya ko kimwe mu by’ingenzi agomba gukora ari ugukuraho ibyo bari bagenerwa bihenda Leta birimo ivatiri nziza igurwa kandi ikishyurwa na Leta ku biyigendaho n’Umunyamabanga wita ku bikorwa by’abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe.
Kuri uyu wa Gatandatu yabwiye itangazamakuru ko bidakwiye ko abaturage bakwa amafaranga yo guhangana n’ibibazo by’ubukungu mu gihe abari mu nzego nkuru z’igihugu bo ‘bigaramiye’.
Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko iki cyifuzo na Michel Barnier yagihoranye ariko ava ku butegetsi ntaho akigejeje.
Raporo yigeze gusohorwa n’Inteko ishinga amategeko mu Bufaransa mu mwaka wa 2024 yarimo imibare yerekana ko abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe batanzweho amafaranga menshi yiyongereyeho 11% hagati ya 2022 na 2023 ni ukuvuga ari hagati ya Miliyoni € 1,28 na Miliyoni €1,42.
Itegeko-teka ryo mu mwaka wa 2019 rigena ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yemererwa Umunyamabanga n’ivatiri byose Leta ikaba ari yo ibyitaho mu gihe cy’imyaka 10 cyangwa se kuzageza uwo muntu agize imyaka 67.
Iyo ngingo niyo yatumye François Bayrou (74) na Michel Barnier (74) batarahawe ubwo bwasisi.
Abahoze mu Biro bya Minisiteri y’Intebe mu Bufaransa bita Le Matignon baba bemerewe n’umupolisi ubarinda.
Mu gihe cy’amezi atatu akurikira kuva mu nshingano, baba bagomba guhabwa umushahara wa €10,000 buri kwezi.
Si abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe gusa ahubwo n’abandi bayoboye Minisiteri zikomeye nk’iy’ububanyi n’amahanga, iy’ingabo n’iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubutabera bahabwa umupolisi uzishyurwa na Leta.
Mu Ugushyingo abantu nk’abo bari 30 nk’uko byemezwa na Le Parisien.
Ibi rero Sébastien Lecornu arashaka ko bisubirwamo, ntibikomeze kubera Leta n’abaturage umutwaro mu rwego rw’ubukungu.
Lecornu yahoze ari Minisitiri w’ingabo mbere yo kugirwa uw’Intebe asimbuye François Bayrou uherutse kweguzwa n’Inteko ishinga amategeko.