Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2025 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Sebastien Lecornu: Ifoto: Getty Images
SHARE

Sébastien Lecornu uherutse kugenwa ngo abe Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa arateganya impinduka zikomeye mu micungire y’umutungo wa Leta zirimo no gukuraho ibyo abahoze muri Guverinoma bagenerwaga. Ni mu rwego rwo gushaka uko igihugu cyakwishyura imyenda gifite ari nako kirinda gusesagura bike gisigaranye.

Lecornu ateganya ko kimwe mu by’ingenzi agomba gukora ari ugukuraho ibyo bari bagenerwa bihenda Leta birimo ivatiri nziza igurwa kandi ikishyurwa na Leta ku biyigendaho n’Umunyamabanga wita ku bikorwa by’abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe.

Kuri uyu wa Gatandatu yabwiye itangazamakuru ko bidakwiye ko abaturage bakwa amafaranga yo guhangana n’ibibazo by’ubukungu mu gihe abari mu nzego nkuru z’igihugu bo ‘bigaramiye’.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko iki cyifuzo na Michel Barnier yagihoranye ariko ava ku butegetsi ntaho akigejeje.

Raporo yigeze gusohorwa n’Inteko ishinga amategeko mu Bufaransa mu mwaka wa 2024 yarimo imibare yerekana ko abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe batanzweho amafaranga menshi yiyongereyeho 11% hagati ya 2022 na 2023 ni ukuvuga ari hagati ya Miliyoni € 1,28 na Miliyoni €1,42.

Itegeko-teka ryo mu mwaka wa 2019 rigena ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yemererwa Umunyamabanga n’ivatiri byose Leta ikaba ari yo ibyitaho mu gihe cy’imyaka 10 cyangwa se kuzageza uwo muntu agize imyaka 67.

Iyo ngingo niyo yatumye François Bayrou (74) na  Michel Barnier (74) batarahawe ubwo bwasisi.

Abahoze mu Biro bya Minisiteri y’Intebe mu Bufaransa bita Le Matignon baba bemerewe n’umupolisi ubarinda.

Mu gihe cy’amezi atatu akurikira kuva mu nshingano, baba bagomba guhabwa umushahara wa €10,000 buri kwezi.

Si abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe gusa ahubwo n’abandi bayoboye Minisiteri zikomeye nk’iy’ububanyi n’amahanga, iy’ingabo n’iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubutabera bahabwa umupolisi uzishyurwa na Leta.

Mu Ugushyingo abantu nk’abo bari 30 nk’uko byemezwa na Le Parisien.

Ibi rero Sébastien Lecornu arashaka ko bisubirwamo, ntibikomeze kubera Leta n’abaturage umutwaro mu rwego rw’ubukungu.

Lecornu yahoze ari Minisitiri w’ingabo mbere yo kugirwa uw’Intebe asimbuye François Bayrou uherutse kweguzwa n’Inteko ishinga amategeko.

TAGGED:AmafarangaBayroufeaturedIgihuguimodokaIntebeMinisitiriUbufaransaUbwasisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda
Next Article Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?