Minisitiri W’Intebe W’Ubuhinde Yabanje Gusura Putin Mbere Y’Abandi

Nyuma gutsinda amatora aheruka, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yahisemo gutangirira mu Burusiya ingendo ze zo mu muhanga. Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera kureshya Uburusiya ngo bukorane n’Ubuhinde nyuma y’uko bwari bumaze iminsi bukorana bya hafi n’Ubushinwa.

Akihagera yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Uburusiya, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azaganira na mugenzi we Putin.

Narendra Modi yaherukaga mu Burusiya mu mwaka wa 2022 ubwo bahuriraga muri Uzbekistan mu nama yiswe  Shanghai Cooperation Organization yari yibiriwe kandi n’Ubushinwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bivuga ko kuva Uburusiya bwatangiza intambara muri Ukraine, umubano wabwo n’Ubuhinde warishijeho kuzamuka bitewe ahanini n’uko bwo n’Ubushinwa bwahise buba abaguzi b’imena b’ibikomoka kuri petelori bicukurwa mu Burusiya.

Ni ikintu cyafashije Uburusiya kubera ko isoko ryabwo mu Burayi ryari rimaze gufungwa kubera ibihano bwafatiwe n’Abanyaburayi babuziza iriya ntambara muri Ukraine.

Abahanga bavuga ko ibikomoka kuri petelori bingana na 40% bikenerwa n’Ubuhinde, bituruka mu Burusiya.

Dipolomasi y’Ubuhinde yirinze kwamagana ku mugaragaro intambara ya Putin muri Ukraine ahubwo ivuga ko umuti wayo urambye ari uw’amahoro, ni ukuvuga ibiganiro.

N’ubwo muri rusange umuntu yavuga ko umubano ari mwiza hagati ya New Delhi na Moscow, ku rundi ruhande Ubuhinde bubabazwa no kubona ukuntu umubano hagati y’Uburusiya n’Ubushinwa urushaho gukomera.

Ubushinwa n’Ubuhinde ni abakeba ku buryo hari n’ubwo abasirikare b’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 barwaniye mu gice gihuza imipaka yombi, baterana ibyuma, amabuye, amakofe, imigeri n’ibindi.

Bivugwa ko abasirikare 20 b’Abahinde bahaguye, ab’Abashinwa bane nabo biba uko.

Abahinde ariko bakora uko bashoboye bagafata impande zombi kuko mu gihe Uburusiya buhugiye mu ntambara na Ukraine, igihugu cyabo cyahisemo gukomeza kugura intwaro muri Amerika, Israel, Ubufaransa n’Ubutaliyani.

Ni nka wa mugani w’Abanyarwanda uvuga  ko ‘ubuze ay’iburyo akama ay’ibumoso’.

Mu rugendo Modi ari gukorera mu Burusiya birashoboka cyane ko azaganira na Putin uko hashyirwamo amasezerano avuguruye y’ubufatanye mu bya gisikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Hejuru y’ibi kandi hiyongeraho ko Ubuhinde busanzwe bwoherereza Uburusiya imiti n’ibindi byinshi bikenerwa mu rwego rw’ubuzima.

Mu mwaka wa 2023/2024 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari $ 65.

Ibyo Ubuhinde bukenera mu Burusiya bwiganjemo ibikomoka kuri petelori, imirimbo n’imitako, amabuye y’agaciro, ifumbire, amavuta akomoka ku bihingwa, zahabu n’ubutare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version