U Rwanda Rwabonye Miliyoni € 50 Yo Gushora Mu Mishinga Ibungabunga Ibidukikije

Mu gihe kiri imbere u Rwanda rugiye guhabwa miliyoni € 50 azatangwa n’Ikigega cy’Abataliyani gishinzwe kwita ku bidukikije kugira ngo azarufashe mu mishinga yarwo igamije iterambere ritangiza ibidukikije.

Iby’aya mafaranga byashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa n’abayobozi muri Minisiteri zo mu Butaliyani zirebana n’iterambere rigangiza ibidukikije.

Ubutaliyani nabwo busanganywe umugambi urambuye wo gukorana na bimwe mu bihugu by’Afurika mu guteza imbere amajyambere atabangamira ibidukikije bita Italia Mattei Plan.

U Rwanda narwo rufite umugambi rwise Rwanda National Climate Action Plan, ukaba ugamije gushyiraho politiki z’amajyambere ariko zitangiza ibidukikije ahubwo bikaba ari byo biba imbarutso y’iterambere rirambye.

Ubutaliyani buvuga ko bugamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu bushobora guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bw’ikirere.

Mu butumwa Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yacishije mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe kuri X ( ni Twitter ya kera) yavuze ko ariya mafaranga azakoreshwa neza mu gutuma u Rwanda rukomeza kandi rukagera ku mugambi warwo wo kurengera ibidukikije ari nako rutera imbere.

Haranditse hati: “ u Rwanda rwashyize imbere ibikorwa bifatika bigamije iterambere ryarwo kandi bigaragarira muri gahunda ndende twise National Determined Contributions (NDCs). Kugira ngo ibikubiye muri iyi gahunda bigerweho mu buryo bwuzuye, ni ngombwa ko amafaranga n’ikoranabuhanga biboneka kandi bikaba bihagije. Amafaranga twasinyiye none azadufasha kugera kuri iyo ntego yacu ya miliyari $ 11 zo kubishoramo”.

Mu yandi magambo, u Rwanda rwiyemeje kuzakusanya miliyari $ 11 zo kurufasha gushora mu bukungu butangiza ibidukikije.

Minisitiri mu Butaliyani ushinzwe kwita ku bidukikije witwa Gilberto Pichetto avuga ko igihugu cye kiyemeje gukorana n’Afurika mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwayo harimo no kuyifasha kuzamura urwego rwayo mu guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, amasezerano ya miliyoni $319 yo kuyifasha mu mishinga yo kwita ku bidukikije kandi hari n’andi mafaranga menshi yatanzwe n’ibigo by’imari bitandukanye ngo azafashe u Rwanda muri uwo mujyo.

Ni amafaranga atangwa nk’impano, andi agatangwa nk’inguzanyo izishyurwa macye kandi mu gihe kirekire.

U Rwanda rufite imishinga itandukanye yo guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere irimo iyo gutera amashyamba ku buso bugari bw’u Rwanda, imishinga yo kugabanya ibyuka bijya mu kirere binyuze mu gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, kubaka ibyanya bikomye bituranye n’imijyi mu rwego rwo guha abayituye ahantu ho kuruhukira n’ibindi.

Mu mujyi wa Kigali hateguriwe imishinga irimo no kuhatera ibiti byinshi ku mihanda yo mu nsisiro mu rwego kuhagira heza ari nako hahabwa amahirwe yo kubona umwuka mwiza wo guhumeka ukururwa n’ibiti.

Iyi ni imwe mu yindi migari u Rwanda rufite muri uru rwego rw’ubukungu rusigaye ruri mu byo abakora politiki bahora baganiraho mu nama z’imbere mu bihugu no mu rwego mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version