Minisitiri W’Intebe W’Uburundi Yigeze Kuyobya Intwaro Aziha FDLR

Gen. Gervais Ndirakobuca ubu niwe uyobora Minisiteri y’Intebe y’Uburundi. Icyakora mu myaka myinshi ishize yigeze kujya mu idosiye y’uko hari intwaro zari zigenewe ingabo z’igihugu cye yayobeje aziha FDLR.

Ni ibintu byazamuye umujinya mu gihugu ndetse byandikwaho n’Umuryango Uharanira uburenganzira bwa muntu witwa OLUCOME ubyamagana.

OLUCOME ni Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Burundi. Icyakora uwawuyoboraga wungirije yaje kwicwa mu buryo butari busobanutse.

Icyo gihe kandi hari abandi babigendeyemo kandi ngo iyo dosiye yahise ibikwa ntiyongera kuvugwaho.

- Advertisement -

Abajora ubutegetsi bw’Uburundi bavuga ko umwe mu batumye iyi dosiye icecekwa ari Minisitiri w’Intebe Gen Gervais Ndirakobuca.

Iby’uko yabigizemo uruhare kandi biherutse gutangarizwa ku rubuga rwa murandasi rwa Radio yitwa Radio Publique Africaine( RPA), hakavugwaho ko umwe mu bahoze ari abayobozi ba OLUCOME witwa Ernest Manirumva yishwe mu mwaka wa 2009 nyuma y’iperereza yari yaratangije kuri iyi dosiye.

Minisitiri w’Intebe w’Uburundi Gen Gervais Ndirakobuca

Dosiye ye yaje kuba ikirego cyagejejwe mu Rukiko rukuru ariko nticyaburanishwa ngo kirangizwe, ubu imyaka ibaye 10 ndetse bisa n’aho iyo dosiye yashyinguwe burundu.

Manirumva yishwe mu ijoro ryo ku italiki 08 rishyira italiki 09, Mata, 2009.

Mu idosiye yakurikiranaga, harimo ko hari intwaro igihugu cye cyatumije zitwa ko ari iz’ingabo ariko ntizagera mu Burundi ahubwo zirakatishwa zijyanwa ahandi.

Ibyo yari amaze kugeraho mu iperereza rye byerekanaga ko aho kugira ngo izo ntwaro zijye i Burundi zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gice kiyoborwa na FDLR, uyu ukaba ari umutwe w’iterabwoba udashakira amahoro u Rwanda.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zamenye ib’iki kibazo, kinjirwamo n’Urwego rushinzwe iperereza, FBI, ruza kumenya uko ibintu byagenze rubikoramo raporo ruyiha urwego rw’ubutabera muri Nyakanga, 2010 narwo rwemeza ko iki ari icyaha cyakozwe na Leta y’Uburundi.

FBI yanategetse ko hakorwa iperereza rishingiye ku bimenyetso bya gihanga ngo hafatwe amakuru agaragara ku bikumwe by’abantu bavugwa muri iyi dosiye hanyuma bibikwe bizasesengurwe.

Abandi bayobozi bavugwa muri iyi dosiye ni Gen Adolphe Nshimirimana( wapfuye) akaba yari umwe mu basirikare bakuru b’Uburundi akaba n’indahemuka ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza ( nawe yarapfuye).

Icyo gihe Nshimirimana yari ashinzwe urwego rw’ubutasi akorana Gen Gervais Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe mu Burundi bw’ubu.

Gen Adolphe Nshimirimana

Ibyo FBI yasabye ko bikorwa ngo iyo dosiye ibonerwe ibihamya bigaragara,  byose ntibyakozwe.

Gusa mu mwaka wa 2013 hari icyemezo cyatangajwe ku idosiye ya Manirumva gitangazwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Bujumbura.

Mu rukiko rusesa imanza rw’Uburundi iki cyemezo cyaje kujuririrwa na OLUCOME muri uwo mwaka nyirizina ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza n’ubu.

Nyuma amakuru yatangajwe yavugaga ko iyo dosiye yaburiwe irengero.

OLUCOME yatangaje ko niba iyo dosiye iburiye mu Burundi, izajyana ikirego mu nkiko mpuzamahanga.

Kuba Uburundi buherutse kwerura ko bukorana na DRC kandi iki gihugu nacyo kibaka gikorana na FDLR ni igihamya bamwe baheraho bavuga ko ibikubiye mu idosiye ya OLUCOME ishinja Uburundi yo guha FDLR intwaro bifite ishingiro.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba urimo abasize bakoreye Abatutsi Jenoside cyangwa ababakomokaho basangiye ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi baba ababa mu Rwanda cyangwa ahandi mu Karere.

Iyi niyo mpamvu FDLR ikorana n’ingabo za DRC mu kurwanya M23 igizwe n’Abatutsi bo muri DRC barwanya Leta yabo bapfa ko itabaha uburenganzira nk’ubuhabwa abandi baturage.

Hari amasezerano y’ibanga yasinywe muri Kanama, 2023 hagati ya Perezida wa DRC Felix Tshisekedi na mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye y’uko u Burundi buzohereza muri DRC abasirikare 6,000 mu bihe bitandukanye.

Ifoto©VOA: Ndirakobuca ari kumwe na Bunyoni mu ishyamba(Ifoto ibanza).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version