Nyanza Ya Kicukiro Hagaragaje Ubugwari Bw’Umuryango Mpuzamahanga

Taliki 11, Mata, 1994 Abatutsi bahoze batuye muri Kicukiro basizwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaraje kugarura amahoro mu Rwanda bituma Interahamwe zibica rubi. Ni kimwe mu binegu uyu muryango uzagawa ibihe byose nk’uko abanyamateka babyemeza.

Ikibabaje kandi ni uko na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina itangira, hari amakuru yageraga ku bihugu bikomeye bigize uyu Muryango abibwira ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside mu buryo bugaragara ariko ukabyima amatwi.

Iyi migirire yo  kwirengagiza yaje guha rugari abakoraga Jenoside babona uko bica Abatutsi ntawe ubakoma imbere kuko bari banashyigikiwe n’ubutegetsi.

By’umwihariko ku byerekeye Abatutsi biciwe muri Kicukiro ahitwa i Nyanza, ingabo za MINUAR zarabasize, zibikora zizi neza ko hari Interahamwe zari zirekereje ngo zibice.

- Kwmamaza -

Bamwe mu baharokokeye baraye batanze ubuhamya, bavuze ko abasirikare ba MINUAR bageze n’ubwo bakandagira intoki z’abana bashakaga kurira imodoka zabo batakamba ngo batabasiga mu nzara z’abagome bari bagiye kubica.

Ikindi ni uko hari ibiribwa ngo bahaye Abatutsi bari aho ngo babiteke barye( kuko bari bamaze igihe ntawe ushyira inkono ku ziko) bityo babihugireho, abandi babone uko bigendera.

Umuhati wose Abatutsi bashyizeho ngo barebe ko bahungishwa n’abasirikare ba MINUAR  byibura babageze kuri Stade Amahoro cyangwa Godiyari( Good Year) nta musaruro watanze kugeza ubwo aba basirikare bigendeye ubundi Interahamwe zitangira kubatema.

Izo Nterahamwe zabavanye muri ETO Kicukiro aho bari barahungiye, zibamanura kuri SONATUBES, zibicaza kuri Rond Point kugira ngo zibakusanye neza.

Zamaze kuhagera zikorana inama, mu gihe iyo nama igikorwa haca imodoka za ba basirikare ba MINUAR ziherekejwe n’iz’ingabo z’u Rwanda.

Byagaragariraga buri wese ko abo basirikare bagendeye ndetse ngo Interahamwe zabwiye abo Batutsi ko Abazungu babarindaga bagiye bityo ko bagiye guhinduka ibiryo by’inyamaswa zo ku gasozi.

Ingabo z’Ababiligi zari zigize MINUAR zimwe amatwi gutakamba kw’Abatutsi bari bari muri ETO

Ni ko byagenze koko kubera ko, nk’uko abaraye batanze ubuhamya babivuze, Interahamwe zazamuye Abatutsi b’imyaka itandukanye y’ubukure, babajyana i Nyanza ahari ikimoteri cyamenwagamo imyanda kugira ngo abe ari ho babicira.

Mu muhanda uko bazamukaga niko hari bamwe bicwaga umugenda, Interahamwe zigakururamo bamwe zikabatema zikabasiga aho, abandi bagakomeza.

Aho bagereye i Nyanza n’umunaniro n’inzara nibwo abasirikare babarashe, babatera za grenades.

Nyuma y’amasasu hakurikiyeho kubicisha intwaro gakondo zirimo amacumu, imihoro, ibisongo, impiri n’ibindi.

Mu bugome bwinshi, hari Interahamwe zimwe zagarutse nyuma zikajya zivugisha nk’aho ari Abatutsi bagihumeka bari kubaza bagenzi babo niba nabo hari abagihumeka bityo uzamuye ijwi zikamusonga agapfa.

Bamwe mu bagore b’izo Nterahamwe kandi basimburanwaga kuza gutwara ibitenge, inkweto cyangwa ibindi bintu by’agaciro byabaga biri ku mirambo y’Abatutsi yari aho.

Ku by’amahirwe bamwe mu barokokeye aho baje guhura n’Inkotanyi zirabarokora, ubu nibo babara iyo nkuru mbi.

Mu ijambo rye, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Donatille Mukabalisa, yavuze ko  ingabo za MINUAR zagaragaje ubugwari nyabwo.

Avuga ko zari zifite uburyo bw’intwaro ziremereye ariko zanga gutabara abari bari mu kaga kugeza bishwe nabi.

Hon Mukabalisa acana urumuri rwo kwibuka ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mukabalisa ati: “ Ni twe dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka, dushingiye ku byo dukeneye. Kamwe k’imuhana kaza imvura ihise, aho kaziye kakaza kajya mu murongo w’ibyo twigeneye nk’Abanyarwanda dushingiye ku byo dukeneye kugira ngo twiyubakire igihugu cyacu”.

Kuri we, kuba Umuryango mpuzamahanga waratereranye Abanyarwanda ni isomo kuri bo ry’uko bakwiye kwirinda ubwabo no kwishakira imibereho aho kurambiriza ku muntu uwo ari we wese.

Bamwe mu Batutsi baticiwe i Nyanza, Interahamwe zabiciye i Gahanga, aha naho hakaba hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifoto ibanza@Igihe.com

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version