Minisitiri W’Intebe W’Ubwongereza Yeguye 

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no ku buyobozi bw’Ishyaka Labour riri k’ubutegetsi.

Mu ijambo yagejeje ku banyamakuru ari hanze y’Ibiro bye byitwa 10 Downing Street, Minisitiri w’Intebe yavuze ko buri cyemezo yafashe ari ku butegetsi cyari kigamije “gushyira imbere igihugu akunda ”

Mu marangamutima menshi, yashimiye umugore we Vic, amwita “inkingi ikomeye” yamubaye hafi, kandi avuga ko yifuza kuba “umubyeyi mwiza kurushaho” w’abana be beza.

Ni iki gikurikiraho?

Starmer yavuze ko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza igihe Ishyaka Labour rizatorera umuyobozi mushya.

Yasabye urwego rukuru ruyobora iryo shyaka kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo umuyobozi mushya aboneka mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko isubira mu mirimo muri Nzeri, 2026.

Andy Burnham, umwe mu bashobora gusimbura Minisitiri w’Intebe, yageze i Westminster ngo arahire nk’Umudepite uhagarariye agace ka Makerfield, nyuma yo gutsinda amatora y’inyongera yabaye mu cyumweru gishize.

Uyu niwe kugeza ubu wemezwa ko ari bube Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Ifoto@BBC: Starmer ahobera mugore we

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *