Dr. Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kwibuka no kunamira intwari zabohoye u Rwanda, uyu muhango ukaba uba buri taliki 01, Gashyantare, buri mwaka.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, uhagarariye ba Ambasaderi mu RwandaAmb. Guy Nestor Itoua usanzwe uhagarariye Repubulika ya Congo Brazzaville mu Rwanda n’abandi.
Intwari z’u Rwanda zibukwa kuri uyu munsi ni izaharaniye ko Abanyarwanda babana bunze ubumwe kandi bose bakaba mu gihugu cyabo.
Perezida Paul Kagame ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ruzinduko rw’akazi aho agomba kuzaganira n’Abanyarwanda batuye iki gihugu ndetse n’abazaturuka ahandi baje muri Rwanda Day izatangira kuri uyu wa Gatanu taliki 02, Gashyantare, 2024.
Mbere y’uko uyu munsi ugera, kuri uyu wa Kane yabanje guhura n’abanyacyubahiro bo muri Amerika baje kwitabira amasengesho yo gusabira iki gihugu aba buri wa Kane wa buri Cyumweru cya mbere Gashyantare buri mwaka guhera mu mwaka wa 1953.