Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Bamusobanuriye uko iki cyanya giteye n'ibihakorerwa.

Ahagana saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kane, umanuka mbere y’uko ugera ahari Icyanya cy’inganda cya Musanze, hari hari umutekano ‘udasanzwe’.

Byaje kumenyekana ko burya yari Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe wari wahahagaze ngo asure icyo cyanya.

Ni icyanya kiri mu kabande, ahantu hagari bihagije, buri wese umunuka ava i Nyabihu wamaze kwinjira muri Musanze abonera ahirengeye mbere yo kwinjira mu Mujyi nyirizina wa Musanze.

Muri iki cyanya cy’inganda hakoreramo urukomeye cyane rwitwa Prime Ciment rukora sima, rukaba ruherutse kugurwa na CIMERWA ngo irusheho kurubyaza umusaruro no mu bindi bitari sima.

Ibi bikubiye mu masezerano CIMERWA yasinyanye na RDB mu gihe gito gishize.

Prime Cement ni uruganda rukora sima imeze neza ruba i Musanze.

Muri iki cyanya hari kubakwa n’izindi nganda zirimo n’urukora imyenda, kikaba giherereye mu Murenge wa Kimonyi.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yagisuye mu rwego rwo kureba imikorere y’inganda zigikoreramo, imbogamizi zifite n’uko zakemurwa ngo zirusheho gutanga umusaruro.

Nta makuru menshi yatangajwe kubyo abayobora inganda zihakorera babwiye Nsengiyumva cyangwa inama yabahaye ngo banoze kurushaho ibyo bakora.

Ruherutse kugurwa na CIMERWA ngo irusheho kurubyaza umusaruro.

Dr. Justin Nsengiyumva asuye iki cyanya nyuma y’iminsi mike asuye bimwe mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi byo mu Ntara y’Uburasirazuba byitezweho kuzaca inzara mu Banyarwanda.

Aherutse kubwira abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ko mu myaka iri imbere, Guverinoma ayoboye izazamura ubukungu bushingiye k’ubuhinzi n’ubworozi ku kigero kiza.

Bizakorwa no mu zindi nzego.

Uyu muhanga mu bukungu avuga ko hari byinshi bikwiye kuvugururwa mu mategeko kugira ngo ibyo u Rwanda rukora byose bibe ari ibintu birwinjiriza amafaranga.

Ubwo yahererekanyaga inshingano n’uwo yasimbuye ari we Dr. Edouard Ngirente, PM Nsengiyumva yavuze ko azakomereza aho undi yari agejeje mu gutuma Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, NST 2, igerwaho ku gihe n’ikigero byagenwe.

Tariki 25, Nyakanga, 2025 nibwo Perezida Paul Kagame yagennye Dr. Justin Nsengiyumva ngo abe Minisitiri w’Intebe.

Uwo yasimbuye ari we Dr. Edouard Ngirente yari amaze imyaka umunani ayoboye Guverinoma, umwanya yagiyeho asimbuye Dr. Anastase Murekezi wamaze imyaka itatu muri izi nshingano ni ukuvuga hagati ya 2014 na 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version