Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, uyu nawe yasuye u Rwanda.
Urugendo rwe i Kigali ruje nyuma y’iminsi mike RwandAir itangije ingendo i Bangui.
Abaminisitiri bombi bari buhe ikiganiro itangazamakuru.
Ubwo Minisitiri Biruta yasuraga Centrafrique yabonanye na Perezida wayo Faustin-Archange Touadéra.
U Rwanda rufitiwe icyizere na Centrafrique k’uburyo abasirikare barwo ari bo barinda Umukuru wa kiriya gihugu hamwe n’umufasha we.
Sylvie Baïpo-Temon yatangiye kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa kiriya gihugu mu Ukuboza , 2018.
Icyo gohe yari asimbuye Bwana Charles –Armel Doubane.
Yahoze ari impuguke mu by’icungamutungo wa Banki yitwa BNP Paribas guhera muri 2003.