Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Uburusiya Ari Muri Guinea
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Uburusiya Ari Muri Guinea

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2024 10:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sergueï Lavrov ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya yageze i Conakry muri Guinea mu ruzinduko rugamije kuganira uko ibihugu byombi byakomeza gukorana haba mu bya gisirikare, ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi Morisanda Kouyaté.

Uburengerazuba bwa Afurika ni ahantu Uburusiya buhanze amaso. Burashaka kuhagira ijambo ryahoze rihafitwe n’Ubufaransa n’Amerika.

Nta makuru menshi y’ibyo Uburusiya bushaka gukoranamo na Guinea ariko, nk’uko bimeze henshi mu Burengerazuba bw’Afurika, ubutegetsi bw’i Moscow burashaka kuhagira ibirindiro no kuhagira ijwi ryumvikana kurusha uko bimeze muri iki gihe.

Ibihugu byinshi by’Afurika byo muri iki gice bivuga ko igihe kigeze ngo byihitiremo abafatanyabikorwa babyo aho kugira ngo uko ibintu byahoze mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yabwo gato bibe ari ko bikomeza no muri iki Kinyejana cya 21 kirangwa n’umuvuduko ukomeye mu by’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, Abanyamerika n’Abanyaburayi cyane cyane Abafaransa bafite impungenge ko Uburusiya niburangiza kugira ijambo muri iki gice cy’Afurika gikungahaye kuri Petelori na Gazi bazakorana n’inshuti zabo z’Abashinwa kugira ngo bigizeyo ibigo by’ubucuruzi byabo.

Ibihugu Abarusiya barangije kugaragaza ko bifuza kugiramo ijambo ni Mali, Guinea, Burkina Faso, Niger n’ahandi.

Icyakora Amerika n’Uburayi nabyo ntibyicaye ubusa.

Abayobozi babyo bakomeje kuganira na Nigeria, Senegal na Côte d’Ivoire ngo harebwe uko ububanyi n’amahanga bw’ibi bihugu bwasaba abayobora ibihugu bishaka kwihuza n’Uburusiya kubireka.

Niyo mpamvu Perezida wa Nigeria Bola Tinubu aherutse gusaba mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye kujya kuganira na mugenzi we wa Mali Captaine Ibrahim Traoré kugerageza akareba ko yagarura igihugu cye muri CEDEAO.

Diomaye Faye aherutse i Bamako mu minsi mike ishize ngo ahatange ubwo butumwa.

TAGGED:AmahangaAmerikaBurusiyaGuineaUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Agiye Guhabwa Impamyabumenyi Y’Ikirenga
Next Article Karongi: Abahinzi B’Ibobere Barayiranduye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umusaruro Wa RSSB Wikubye Kabiri Mu Myaka Itatu

Uko DJ TOXXYK Yireguye Mbere Y’Uko Hemezwa Ko Afungwa By’Agateganyo

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?